Afurika y’Epfo: Umunyamakuru w’imikino wari washimuswe yabonetse yapfuye

Utuntu nutundi - 18/09/2026 7:38 AM
Share:

Umwanditsi:

Afurika y’Epfo: Umunyamakuru w’imikino wari washimuswe yabonetse yapfuye

Umuryango n’abakunzi b’umunyamakuru w’imikino w’inararibonye, Owen Ndlovu wo muri Afurika y’Epfo bakomeje gutanga ubutumwa bwo kumwifuriza kuruhukira mu mahoro, nyuma y’uko yabonetse yapfuye nyuma y’amasaha make ashimutiwe hafi y’umujyi wa Johannesburg.

Owen Ndlovu yari umunyamakuru uzwi cyane mu bakurikira imikino muri Afurika y’Epfo, aho yamaze imyaka akorera SABC, ikigo cy’itangazamakuru cya Leta.

Inkuru dukesha BBC ivuga ko Polisi ya Afurika y’Epfo yatangaje ko Ndlovu yashimuswe ku wa Kabiri ubwo yari atwaye umugore we mu modoka, amukuye ku rusengero rwo mu gace ka Katlehong, hafi ya Johannesburg.

Nyuma y’amasaha make, abaturage babonye umurambo we mu gitondo cyo ku wa Gatatu. Polisi yavuze ko yari afite ibikomere by’amasasu.

Polisi yatangiye gushakisha abantu batatu bakekwaho kugira uruhare muri iki cyaha, mu gihe iperereza ku rupfu rw’uyu munyamakuru rikomeje.

Urupfu rwa Ndlovu rwongeye kuzamura impungenge ku byerekeye ibyaha by’urugomo bikomeje kugaragara muri Afurika y’Epfo, ndetse abakoranaga na we n’abakunzi b’imikino bakomeje gutanga ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango we.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...