Afurika y’Epfo: Umugabo w’imyaka 22 yakatiwe imyaka 20 azira gufata ku ngufu nyina

Utuntu nutundi - 02/09/2026 1:38 PM
Share:

Umwanditsi:

Afurika y’Epfo: Umugabo w’imyaka 22 yakatiwe imyaka 20 azira gufata ku ngufu nyina

Umugabo w’imyaka 22 wo muri Carnarvon, mu Ntara ya Northern Cape muri Afurika y’Epfo, yakatiwe imyaka 20 y’igifungo adasubitswe nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gufata ku ngufu nyina umubyara w’imyaka 42.

Amakuru yatangajwe na Polisi ya Afurika y’Epfo (SAPS) kuri uyu wa 1 Nzeri 2026, avuga ko kuwa Gatanu, tariki ya 28 Kanama 2026, Urukiko rwa Carnarvon Regional Court rwamukatiye iki gihano nyuma y’uko ibimenyetso bya DNA byerekanye ko ari we wakoze icyo cyaha cyabaye ku wa 23 Ugushyingo 2025.

Nk’uko ubushinjacyaha bwabibwiye urukiko, uwo mugabo yari yanyoye inzoga ari kwa mugenzi we mbere yo gutaha. Nyina na we yari ari mu rugo hamwe n’umukunzi we, bombi bakaba bari basinze inzoga mbere yo kujya kuryama.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uwo mugabo yageze mu rugo agasanga nyina n’umukunzi we basinziriye, maze akamufata ku ngufu.

Nyina yaje kubyuka asanga yasambanyijwe, aza kumenya ko uwamuhohoteye ari umuhungu we, ahita amubaza ibyabaye. Uwo mugabo yahise ahunga, maze nyina abwira umukunzi we ibyari bimubayeho, nyuma kibazo gishyikirizwa Polisi.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha bw’Afurika y’Epfo, Mojalefa Senokoatsane, yavuze ko ukekwaho icyaha yabanje kubihakana nyuma yo gutabwa muri yombi.

Icyakora, abashinzwe iperereza babonye ibimenyetso bya DNA byamuhuzaga n’icyaha. Nyuma yo kubona ibyo bimenyetso hamwe n’ubuhamya bw’uwahohotewe n’ibindi bimenyetso by’ubugenzacyaha, uwo mugabo yahisemo kwemera icyaha cyo gufata ku ngufu nyine.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko icyo cyaha ari uguhonyora bikomeye icyizere hagati y’umubyeyi n’umwana, ndetse ko cyabangamiye bikomeye uburenganzira n’ubusugire bw’umubiri w’uwahohotewe.

Hagaragajwe kandi ko uregwa yari amaze igihe gito arekuwe by’agateganyo kugira ngo akurikiranwe adafunze, ku kindi cyaha kijyanye n’uburiganya no kutagira ubunyangamugayo.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Prompt News, mu nyandiko yagejeje ku rukiko igaragaza ingaruka iki cyaha cyamugizeho, nyina w’uregwa yavuze ko yagize ihungabana rikomeye ndetse akababazwa cyane no kuba uwamuhungabanyije ari umwana we yari yarareze wenyine.

Yavuze ko ibyabaye byakomeje kugira ingaruka ku buzima bwe bwo mu mutwe, ku buryo byatumye ashaka ubufasha bwo kuganirizwa n’abajyanama ndetse agira n’ibibazo byo gusinzira.

Nubwo urukiko rwazirikanye ko uregwa yemeye icyaha, rwanzuye ko uburemere bwacyo busaba igihano gikomeye cy’igifungo. Urukiko rwa Carnarvon Regional Court rwamukatiye imyaka 20 y’igifungo.

Uretse icyo gihano, urukiko rwategetse ko amazina n’amakuru bimuranga bishyirwa ku rutonde rwa National Register for Sex Offenders, ububiko bw’abahamwe n’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri Afurika y’Epfo.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...