Mu ibaruwa yasohotse ku wa Gatatu tariki ya 20 Gicurasi 2026, yashyizweho umukono na Stephen Brislin, Perezida wa SACBC, aba Bepisikopi bavuze ko ibikorwa byo gutoteza, gutera ubwoba no kwirukana abimukira ari uguhonyora uburenganzira bwa muntu ndetse bikaba bihabanye n’indangagaciro zikwiye kuranga sosiyete nziza.
Bati: “Turamagana mu buryo budasubirwaho ibikorwa byose by’urugomo n’ihohoterwa rikorerwa abimukira n’impunzi. Nta mpamvu n’imwe ishobora gutuma ibyo bikorwa byemerwa.”
Iyi baruwa y’abayobozi ba Kiliziya Gatolika ije mu gihe mu ntara za KwaZulu-Natal na Gauteng hakomeje kuvugwa ibikorwa byo kwibasira abanyamahanga bikorwa n’udutsiko twiyita ko turengera abaturage.
Ku wa 19 Gicurasi 2026, abanyamahanga benshi barimo abagore n’abana bahungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Durban Central nyuma yo guterwa ubwoba n’abaturage bo mu duce batuyemo. Bamwe muri bo byabaye ngombwa ko barara hanze mu mbeho nyinshi kubera gutinya gusubira mu ngo zabo.
Abepisikopi bagaragaje ko uru rugomo rushingiye ahanini ku bibazo by’imibereho mibi, ubushomeri, ubukene, ruswa ndetse n’imiyoborere mibi imaze igihe ivugwa muri Afurika y’Epfo. Bavuze kandi ko abaturage benshi bafite umujinya uterwa no kutabona serivisi nziza no kutumva ko abayobozi babitaho.
Bagize bati: “Ikibazo gihari gishingiye cyane ku miyoborere mibi no kubura ubuyobozi bwita ku bibazo by’abaturage. Ijwi ry’abakene rimaze igihe ritumvwa.”
Nk’uko Vatican News ibitangaza, n’ubwo aba Bapisikopi bemera ko hari ibibazo bifitanye isano n’imicungire y’imipaka, ruswa mu nzego z’abinjira n’abasohoka ndetse n’ibyaha bikorwa na bamwe mu bimukira, aba Bepisikopi bashimangiye ko ibyo bitagomba kuba impamvu yo gukorera urugomo abimukira bose aho guhana abakora ibyo byaha bonyine.
Banaburiye abanyapolitiki n’abashaka imyanya y’ubuyobozi kwirinda gukoresha ikibazo cy’abimukira mu nyungu z’amatora, bavuga ko gukwirakwiza ubwoba n’amacakubiri bishobora guteza umutekano muke muri sosiyete.
Mu butumwa bwabo, bashingiye no ku nyigisho za Papa Faransisiko, cyane cyane mu nyandiko ye yitwa Fratelli Tutti, bibutsa ko abantu bose baremwe bafite agaciro kangana kandi bakwiye kubahwa nta vangura.
Basaba ubuyobozi bushingiye ku butabera, ubufatanye n’indangagaciro, bavuga ko ari byo bizafasha Afurika y’Epfo kugera ku mahoro arambye no kubaka sosiyete irangwa no kubahana no kubana neza.
