Ibihugu bifite igipimo
kinini cy’ibyaha bihura n’ingaruka nyinshi zirimo igabanuka ry’ishoramari,
igihombo ku musaruro w’igihugu, kudahabwa icyizere n’abaturage, ndetse
n’ihungabana ry’umutekano rusange. Abashoramari benshi, yaba ab’imbere mu
gihugu cyangwa ab’amahanga, bagira impungenge zo gushora imari ahantu
hatarangwa n’umutekano, bigatuma bahitamo kwimukira mu bindi bihugu bifite
ituze n’amahoro.
Iyo ishoramari
rigabanutse, biba bigoye ko hashyirwaho imirimo myinshi, bituma n’imisoro
yagombaga kwinjira mu isanduku ya Leta igabanuka, ndetse n’amahirwe yo
kwihangira udushya agasubira inyuma. Umutekano muke kandi utuma abaturage
batinya gukora ubucuruzi nijoro, abana bagatinya kujya ku mashuri, n’abaturage
muri rusange batagendagenda uko babyifuza.
Abagore n’abaturage
bafite intege nke bo bahura n’ibibazo bikomeye cyane, kuko barushaho guhura
n’imbogamizi mu buzima bwa buri munsi. Ibi byose bitera kutizera inzego
z’umutekano no kwivangura mu baturage, bikagira ingaruka mbi ku bumwe
n’ubwumvikane mu muryango mugari.
Ikindi kandi, iyo inzego
zishinzwe umutekano zifatwa nk’izidakora neza cyangwa zivugwamo ruswa,
abaturage batangira gushaka ubutabera mu buryo bwa giturage cyangwa bwo
kwihorera, bigatuma amategeko adakurikizwa neza, bityo Leta ikabura icyizere mu
baturage bayo.
Nk’uko ubushakashatsi
bushya bwakozwe n’urubuga rwa Numbeo bubigaragaza, kugeza hagati muri
2025, ibihugu 5 bifite umutekano muke kurusha ibindi muri Afurika ni Afurika
y’Epfo, Angola, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Nigeria na Cameroun.
Ibi bihugu byagaragaje igipimo kiri hejuru cy’ibyaha birimo urugomo, ubujura,
ihohotera rishingiye ku gitsina, ruswa no gutwara imbunda mu buryo butemewe
n’amategeko.
Afurika y’Epfo, iyoboye uru rutonde, iri mu bihugu bifite umubare munini w’ibyaha by’urugomo n’ubujura ku rwego rwo hejuru, byibasiye cyane imijyi minini nka Johannesburg na Cape Town. Angola na RDC byo bigaragaramo ibibazo by’umutekano muke bikomoka ku mateka ya politiki ashingiye ku ntambara no kugorwa n’ubuyobozi budahagije.
Nigeria n’ubwo ari kimwe mu bihugu bikize ku mutungo kamere, nayo yugarijwe
n’imitwe yitwaje intwaro n’iterabwoba irimo uwa Boko Haram. Cameroun nayo
ikomeje guhura n’ibibazo by’umutekano muke mu bice by’amajyaruguru
n’uburengerazuba, aharangwa imyivumbagatanyo n’imitwe yitwara gisirikare.
Ibi byose bigaragaza ko kugira igihugu gitekanye bitari amahirwe, ahubwo bisaba ubushake bwa politiki, imiyoborere inoze, gukorera mu mucyo n’imbaraga mu kubungabunga ituze ry’abaturage. Umutekano ni inkingi y’iterambere rirambye, kandi Afurika izagera ku ntego zayo igihe izaba ibashije guhashya ibyaha n’umutekano mucye uhungabanya ubuzima bw’abaturage bayo.
Rank |
Country |
Crime index |
1. |
South Africa |
74.6 |
2. |
Angola |
66.3 |
3. |
Democratic Republic of
the Congo |
66.2 |
4. |
Nigeria |
66.1 |
5. |
Cameroon |
65.5 |