Ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri Leta rirenga 120 muri Afurika y’Epfo ryamaganye ibikorwa n’ubutumwa bikomeje kwibasira abimukira, risaba abaturage kudashyira ibibazo igihugu gifite ku banyamahanga ahubwo bakabaza abayobozi n’abafata ibyemezo bafite inshingano zo kubikemura.
Ibi bibaye mu gihe amatsinda amwe n’amwe arwanya abimukira akomeje gukwirakwiza ubutumwa busaba abanyamahanga badafite ibyangombwa byemewe n’amategeko kuva muri Afurika y’Epfo mbere y’itariki ya 30 Kamena 2026.
Nk’uko Business Insider Africa ibitangaza, mu ntara zitandukanye zirimo KwaZulu-Natal na Western Cape, ibikorwa byo kwamagana abimukira byatumye bamwe mu banyamahanga bagira ubwoba bukabije, aho hari n’abahisemo kuva mu ngo zabo by’agateganyo bashaka aho bakinga umusaya.
Amatsinda amwe yiyita ayo kurinda umutekano akomeje gutangaza ubutumwa bukakaye busaba abimukira badafite ibyangombwa kuva mu gihugu, ibintu bikomeje kongera impungenge z’umutekano.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’iyi miryango irenga 120, yamaganye ibikorwa byo gucamo abaturage ibice, iterabwoba ndetse n’imvugo zibiba urwango hagati y’abaturage n’abanyamahanga.
Yavuze ko nubwo hari abaturage bafite impamvu zo kutishimira ibibazo igihugu kirimo, bidakwiye ko abimukira bagirwa abanyabyaha cyangwa bagashinjwa ibibazo byose Afurika y’Epfo ihanganye na byo.
Iyi miryango yashimangiye ko ibibazo birimo ubushomeri, ubukene n’ubusumbane mu mibereho bikwiye kubazwa abayobozi n’abafata ibyemezo, aho kwikoma abantu baje gushaka ubuzima bwiza cyangwa bahunze ibibazo byo mu bihugu byabo.
Mu rwego rwo gukumira imvururu zishobora kuvuka, ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Democratic Alliance (DA) ryasabye ko habaho inama yihutirwa ihuza inzego zishinzwe umutekano n’ubutabera kugira ngo harebwe uko ikibazo cyakemurwa mu buryo bw’amahoro.
Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa bya DA mu Nteko Ishinga Amategeko, Adv. Glynnis Breytenbach, yavuze ko kutagira icyo Guverinoma y’Ubumwe bw’Igihugu ikora bishobora gutuma amatsinda y’abaturage atangira kwifatira ibyemezo ajyanye n’umutekano, ibintu bishobora guteza akaduruvayo.
Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ubutabera, Mamoloko Kubayi, yatangaje ko ibikorwa byo gushakisha no gufata abanyamahanga badafite ibyangombwa byemewe byakajijwe ku mipaka yose y’igihugu, haba ku butaka, mu kirere no ku nyanja.
Icyakora, yashimangiye ko abaturage badafite uburenganzira bwo kwifatira amategeko mu maboko yabo cyangwa gukora ibikorwa byo kugenzura no gufata abimukira ku giti cyabo.
Mu gihe itsinda rya “March and March” rikomeje gutangaza gahunda yo guhagarika ibikorwa byinshi mu gihugu ku wa 30 Kamena 2026, Guverinoma ya Afurika y’Epfo iri gushaka uburyo bwo guhangana n’umuvuduko wa politiki uri imbere mu gihugu, ariko ikanagerageza kubungabunga umurage wayo wo gushyigikira ubumwe n’ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika.
Abasesenguzi bavuga ko iminsi mike isigaye mbere y’iyo tariki izaba ingenzi mu kumenya niba igihugu kizabasha guhosha umwuka mubi uri kuzamuka cyangwa niba gishobora kwinjira mu kindi cyiciro cy’imvururu zishingiye ku kibazo cy’abimukira.
