Uwegukana
intsinzi muri iki kiganiro ahabwa amafaranga arenga miliyoni 20 z’Amafaranga ya
CFA (Miliyoni 50 Frw).
Uyu
mukobwa ubarizwa muri ‘Huha Records’ ya Juno Kizigenza, yavuye i Kigali mbere
ya tariki 5 Ukwakira 2025, kugirango yitegura ikorwa ry’iki kiganiro.
Umwaka
ushize umwanya wa mbere muri iki kiganiro wegukanwe na Awa Sanoko wo muri Côte
d’Ivoire.
Iki
kiganiro gikorwa na sosiyete ya Banijay Entertainment S.A, izwi ku bikorwa
bikomeye birimo n'ikiganiro Big Brother, aho uburyo bwo gutegura “Secret Story” bufite
byinshi buhuriyeho na Big Brother.
Abahatana
bashyirwa mu nzu yihariye, bakayibamo amezi abiri batagira telefone cyangwa Televiziyo, bagahura n’ibikoresho bifata amajwi n’amashusho buri munsi.
Secret
Story Africa igice cya Kabiri gitambuka kuri CANAL+ POP kuva ku wa mbere kugeza
ku wa gatanu guhera saa 18h15 GMT, naho ku wa gatandatu ikanyura kuri CANAL+
Magic guhera saa 20h30 GMT.
Ni
ikiganiro gikorwa n’umunyamakuru w’umunyaburayi Jean-Michel Onnin wo muri Côte
d’Ivoire hamwe na Stéphanelle Tsabakana wo muri Cameroun nk’uko byari biri muri
‘Season’ ya mbere.
Muri
Season ya mbere, Awa Sanoko yari yegukanye amafaranga arenga 22,925,000 CFA francs,
harimo miliyoni 20 y’igihembo cyari cyarateganyijwe ku wegukanye na Miliyoni
2,925,000 yegukanye mu bindi bihembo.
“Secret
Story” ni ikiganiro mpamo kigizwe no gushyira abahatana mu nzu yitwa “House of
Secrets” mu gihe cy’icyumweru cyangwa amezi, babungabunga ibanga ryabo
bakagerageza kumenya irya bagenzi babo, byose bikurikiranwa n’amashusho
n’amajwi ako kanya.
Mu
Bufaransa, iki gitekerezo cyatangiye kumenyekana ku buryo bukomeye, kimaze
imyaka irenga 18 gitambuka kuri shene nka TF1 na RTL Plug, kikaba gikomeje
gukurura abafana benshi ku mugabane w’u Burayi ndetse no muri Afurika.
Muri
Benin, uyu munsi w’ifatwa rya Season nshya wa “Secret Story Africa” waherekejwe
n’ibirori byiswe “Secret Night”, byateguwe na Canal+ Benin muri Grill Spot Bar
Restaurant, Fidjirossè, Cotonou, aho abakunzi ba gahunda bahawe umwanya wo
kwishimira ibanga n’imyidagaduro idasanzwe.
France
Mpundu, nk’umuhanzikazi yagaragaje isura yishimye, yitanga kandi yuzuye
imbaraga, akaba umuntu ushobora kugenderwaho no kwizerwa mu bihe by’imikino
igoye nk'iyi itegurwa na Canal +.
Ubu
asigaye ari mu rugendo rw’ingenzi rwo guhatana mu banyafurika 16 bafite intego
imwe yo kuba uwatsinda muri “Secret Story Africa” nk’uko bivugwa n’umujyanama
we.
France
Mpundu yabaye umunyarwanda wa mbere witabiriye ikiganiro ‘Secret Story Africa’
Uhiga
abandi muri iki kiganiro cya Canal+ ahembwa arenga miliyoni 20 z’ama CFA
(Miliyoni 50Frw)
Abanyempano
bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika bahatanye mu kiganiro ‘’ kiri kuba
ku nshuro ya Kabiri
KANDAHANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NABIKOZE’ YA FRANCE MPUNDU