Ibi byabereye ku Sinqobile Primary School, riherereye i Soshanguve, mu Majyaruguru ya Pretoria, muri Afurika y’Epfo.
Amakuru yatangajwe na Times LIVE avuga ko uyu mwana wo mu mwaka wa gatanu yannyuzuwe n’abanyeshuri bane bigaga mu mwaka wa karindwi, aho bamufashe bakamujyana mu bwiherero bw’ishuri mu gihe cy’akaruhuko, aho bamukoreye igikorwa cyo gusiramura ku gahato.
Uyu mwana kandi yari yabwiwe ko aramutse agize uwo abwira ibyabaye, yari gukubitwa inkoni nyinshi. Kubera ubwoba, yatashye atabibwiye umwarimu n’umwe, ndetse agenze murugo abihisha nyina.
Nyina w’uyu mwana yatangiye gukeka ko hari ikibazo ubwo yabonaga umwana we agenda mu buryo budasanzwe, ariko umwana akamubeshya ko ari ingendo nsha igezweho.
Nyuma y’iminsi mike, umwana yakomeje kugira ububabare bukabije ndetse ananirwa kongera kujya ku ishuri. Nyina yamubajije ibyamubayeho, ariko umwana ntiyahise abivuga kubera ubwoba.
Nyuma yo kumujyana kwa muganga, ni bwo ukuri kw’ibyamubayeho kwamenyekanye. Muganga yemeje ko umwana yari yasiramuwe.
Nyina yavuze ko yamenye ko iki gikorwa cyakorewe umwana we, cyakozwe n’abanyeshuri bo mu mwaka wa 7 nyuma yo kuganira na muganga.
Nyina kandi yavuze ko muganga yabonye ko uburyo igikorwa cyakozwemo bwasaga n’ubukoreshwa mu bikorwa gakondo bizwi nka koma cyangwa Ulwaluko, aho abasore bajya mu bigo bikorerwamo imigenzo gakondo yo gusiramura.
Icyakora, nyina yashimangiye ko ibyabaye ku mwana we atari umuco w’umuryango wabo, ahubwo ko ari igikorwa yakorewe ku gahato.
Abaganga bavuze ko isuzuma ryimbitse ku ngaruka z’icyo gikorwa rizakorwa neza nyuma y’uko kubyimbirwa bigabanutse.
Polisi yo mu ntara ya Gauteng yatangaje ko yafunguye dosiye y’igikorwa cyo gukomeretsa umuntu hagamijwe kumugirira nabi bikomeye ku bushake (assault with intent to cause grievous bodily harm).
Iperereza ryahawe ishami rishinzwe ihohoterwa ryo mu miryango, kurengera abana n’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina (Family Violence, Child Protection and Sexual Offences Unit).
Uyu mwana kandi yajyanye na Polisi ku ishuri kugira ngo afashe mu kumenya abakekwaho kuba baramugiriye nabi, mu gikorwa cyo kumenya abakekwa (identity parade).
Nyina yavuze ko adashaka ko umwana we ahita asubira kuri iryo shuri, kuko afite impungenge ku mutekano we.
Ishami ry’Uburezi muri Gauteng ryemeje ko ryamenye iby’iki kibazo ku wa 21 Kanama 2026, kandi ko ikibazo kiri gukurikiranwa n’inzego zibifitiye ububasha, zirimo Polisi ya Afurika y’Epfo.
Umuvugizi w’iryo shami yavuze ko ibyavuye mu iperereza ari byo bizashingirwaho hafatwa izindi ngamba.
Iki gikorwa cyateje impungenge ku mutekano w’abanyeshuri mu mashuri, cyane cyane ku bijyanye no gukumira ihohoterwa rishobora gukorerwa abana bari mu bigo by’amashuri.
Komisiyo ishinzwe guteza imbere no kurengera uburenganzira bw’abaturage bishingiye ku muco, idini n’ururimi (CRL Commission) yamaganye ibyabaye, ivuga ko ishuri rikwiye kuba ahantu umwana yumva afite umutekano wo kwiga no gukura mu bwenge no mu buzima rusange.
George Henry Mahlangu, umuyobozi wungirije w’iyi Komisiyo, yavuze ko bibabaje kuba igikorwa nk’iki cyarabereye ahantu hagenewe kurinda no kurera abana.
Iperereza rya Polisi riracyakomeje, mu gihe ubuyobozi bw’ishuri n’ishami ry’Uburezi bitegereje ibizava mu iperereza kugira ngo hafatwe izindi ngamba.

Ihohoterwa ryabereye mu bwiherereo bwo ku ishuri aho uyu mwana n'abamuhohoteye biga

Ibikoresho bikoreshwa mu mihango gakondo yo gusiramura
