Afurika y’Epfo: Abanyamahanga ibihumbi bari guhunga kubera ubwoba bw’ibitero bagabwaho

Hanze - 21/06/2026 10:37 AM
Share:

Umwanditsi:

Afurika y’Epfo: Abanyamahanga ibihumbi bari guhunga kubera ubwoba bw’ibitero bagabwaho

Abanyamahanga ibihumbi batuye muri Afurika y’Epfo batangiye guhunga igihugu kubera ubwoba bw’uko bashobora kongera gukorerwa urugomo rushingiye ku rwango rw’abanyamahanga, nyuma y’iterabwoba ryatangiye gukwirakwira mu bice bitandukanye by’igihugu. ‎

Mu mujyi wa Durban, abantu benshi bakomoka muri Malawi, Zimbabwe, Mozambique n’ahandi bahungiye ahitwa Sherwood Hall, aho basigaye baryama hanze mu buzima bugoye, aho bategereje imodoka zizabacyura mu bihugu byabo. ‎Ni ahantu hamaze kuba nk’inkambi y’agateganyo yuzuye abantu, imifuka n’imizigo yabo.

Abenshi bavuga ko bahisemo kuhajya kuko batinya kuguma mu ngo zabo nyuma y’uko hari abavuga ko abasore bitwaje intwaro batangiye kugenda ku nzu z’abimukira babategeka kuva muri Afurika y’Epfo mbere y’itariki ya 30 Kamena.

‎Hojane Mhone, umunya-Malawi w’imyaka 35 wari umaze imyaka itanu akora muri Afurika y’Epfo adafite ibyangombwa, yavuze ko yahisemo guhunga nyuma yo gutotezwa.

‎Ati: “Baraje ku muryango wanjye barambaza bati ‘Uzagenda ryari?’ Bafata frigo yanjye n’ibindi bintu. Hari abantu benshi birukanwa, ni yo mpamvu naje hano kugira ngo mbe ahantu hizewe.”

‎Abahunze bavuga ko bafite ubwoba bwo kongera kubona amateka mabi igihugu cyagiye kigira mu myaka yashize, aho ibitero by’abaturage ku banyamahanga byahitanye abantu benshi. Mu 2008 nibwo imvururu zirwanya abanyamahanga zahitanye abantu 62, ndetse n’izindi zikomeye zabaye mu 2015 no mu 2019.

‎Nubwo hari amakuru avuga ko abanyamahanga bamwe bamaze kugirirwa nabi muri iyi minsi, ubuyobozi bwa Afurika y’Epfo buvuga ko zimwe mu mpfu zavuzwe zishobora kuba zifitanye isano n’ibyaha by’imitwe y’abagizi ba nabi kandi ko iperereza rigikomeje.

‎Afurika y’Epfo nka kimwe mu bihugu bikomeye mu bukungu bwa Afurika, abenshi biganjemo urubyiruko ariho bagana bashaka akazi baturutse mu bihugu bituranye nka Malawi, Lesotho, Zimbabwe na Mozambique.

Ariko nyuma ikibazo cy’abimukira cyabaye intandaro y’impaka zikomeye, aho bamwe mu baturage bavuga ko abanyamahanga bafata imirimo y’abaturage bo muri Afurika y’Epfo kandi igihugu gifite ikibazo gikomeye cy’ubushomeri.

‎Hari kandi abavuga ko abimukira bagira uruhare mu kwiyongera kw’ibyaha no kunanirwa kwa serivisi rusange, nubwo ibi ari ibintu bikomeje kujya impaka.

‎Imiryango irwanya abimukira badafite ibyangombwa, irimo March and March, yasabye ko abadafite ibyangombwa bava mu gihugu mbere y’itariki ya 30 Kamena.

‎Abayobozi b’uyu muryango bavuga ko batagamije kwanga abanyamahanga, ahubwo ko bashaka ko Leta ibanza kwita ku baturage bayo.

‎Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, we akaba yamaganye ibi ibikorwa byo kwihorera no gufatira abantu mu maboko y’abaturage, ariko anavuga ko Leta igiye gukaza ingamba zo kurwanya abinjira mu gihugu mu buryo butemewe.

‎Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yatangaje ko abimukira badafite ibyangombwa bagomba kubanza gusuzumwa, kumenyekana ndetse bakabazwa n’amategeko mbere yo koherezwa mu bihugu byabo.

‎Mu nkambi ya Sherwood Hall, polisi yashyizeho umutekano ukomeye mu gihe abantu bakomeje kugenda bahagera. Mu gihe ku ruhande rw’abahunze, bavuga ko icyo bashaka ari amahoro gusa.

Muri Afurika y’Epfo, Abanyamahanga ibihumbi bari guhunga kubera ubwoba bw’ibitero bagabwaho


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...