Bivugwa ko abo bagore,
Maria Makgato w’imyaka 45 na Lucia Ndlovu w’imyaka 34, bishwe ubwo bari kuri
iyo sambu bashaka ibisigazwa by’ibiribwa byarangije igihe, byagenewe ingurube.
Uru rubanza ruherutse gutangira kuburanishwa mu Rukiko Rukuru rwa Limpopo,
nyuma y’uko umwe mu baregwa yemeye gutanga ubuhamya.
Adrian de Wet, wari
ushinzwe abakozi kuri iyo sambu, yavuze ko nyir’isambu Olivier ari we warashe
abo bagore, hanyuma amutegeka kujugunya imibiri yabo mu gikoni cy’ingurube
kugira ngo bayihishe. De Wet yemeye gukorana n’ubushinjacyaha kugira ngo
arekurwe, kandi ubuhamya bwe bwamaze kwakirwa nk’igice cy’ibimenyetso bigize
dosiye.
Ubushinjacyaha buvuga ko
De Wet yakoze ibyo ku gahato, kandi ko ubuhamya bwe bushobora kugira uruhare mu
gusobanura ukuri kw’ibyabaye. Naramuka afashije urukiko kumenya ukuri,
birashoboka ko azakurirwaho ibirego byose.
Undi uregwa, William
Musora, we ntaragira icyo avuga ku byaha aregwa ndetse kugeza ubu afungiye hamwe na Olivier.
Musora, usanzwe ari Umunya-Zimbabwe, anashinjwa kuba yarinjiye cyangwa akaba
aba muri Afurika y’Epfo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Aba bagabo uko ari batatu
banakurikiranweho icyaha cyo kugerageza kwica umugabo wa Lucia Ndlovu, wari kumwe n’abo
bagore kuri iyo sambu ubwo ibyabaye byabaga. Banashinjwa kandi kugira imbunda mu buryo butemewe n’amategeko no guhisha ibimenyetso bashyira imibiri mu gikoni
cy’ingurube.
Uru rubanza rwakuruye uburakari bukomeye mu mijyi n’ibice by’icyaro muri Afurika y’Epfo, rugaragaza ubukana bw’ivangura rishingiye ku ruhu rigikomeje mu gihugu, cyane cyane mu bice by’icyaro aho uburenganzira bw’abakozi b’abirabura butitabwaho.
Nubwo 'apartheid' yarangiye ku mugaragaro mu myaka irenga 30 ishize, amasambu manini aracyari mu
maboko y’abazungu, mu gihe abirabura benshi bakorera kuri ayo masambu mu buryo
butarimo uburenganzira busesuye, binakurura umwuka mubi hagati y’amoko.
Mu rukiko, hari huzuye
abashyigikiye imiryango y’abishwe, inshuti zabo, n’abayoboke b’ishyaka ritavuga
rumwe n’ubutegetsi rya Economic Freedom Fighters (EFF), risanzwe riharanira
uburenganzira bw’abirabura n’isaranganya ry’ubutaka. Umugore wa Olivier nawe
yari ahari, yicaye imbere mu rukiko, agaragara arira.
Urubanza rwimuriwe mu cyumweru gitaha, rukazakomeza gukurikiranwa n’imbaga y’abaturage n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu.