Ibi byatangiye ku mugaragaro ku wa 1 Gicurasi 2026, ubwo Ubushinwa bwatangazaga ko bwakuyeho imisoro ku bicuruzwa bituruka mu bihugu 53 bya Afurika bifitanye umubano wabwo.
Icyiciro cya mbere cy’ibi bicuruzwa cyari imbuto za 'apples' zaturutse muri Afurika y’Epfo, aho toni 24 zahise zinjira ku isoko ry’Ubushinwa nta musoro na muto zaciwe.
Iyi politiki nshya igamije guhindura isura y’ubucuruzi hagati ya Afurika n’Ubushinwa, kuko mu myaka yashize ibicuruzwa byinshi Afurika yoherezaga byari bishingiye cyane ku mutungo kamere nk’amavuta, zahabu, umuringa n’andi mabuye y’agaciro.
Ibihugu nka Angola, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo na Afurika y’Epfo ni byo byari bifite uruhare runini muri ubu bucuruzi, ariko bukibanda cyane ku byavuye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Ubu buryo bushya bwo kudaca imisoro burimo gufasha Afurika gutangira kohereza ibicuruzwa bifite agaciro kanini kurushaho, birimo imbuto, n’ibindi byakorewe mu nganda. Ibi bizafasha ibihugu bya Afurika kongera ubushobozi bwo guhangana ku isoko mpuzamahanga no kubona inyungu zisumbuyeho.
Ku ruhande rwa Afurika, ibi bitanga amahirwe mashya ku bihugu nka Kenya na Ghana byo kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi no kubigeza ku isoko rinini ry’Ubushinwa. Ni intambwe ikomeye ishobora gufasha umugabane kugabanya kwishingikiriza ku kohereza hanze ibintu bidatunganyijwe.
Ku ruhande rw’Ubushinwa, iyi politiki ifite inyungu zifatika zirimo kubona ibiribwa bihagije, gutandukanya amasoko yabwo no kugabanya ingaruka z’ihungabana ry’ubucuruzi ku isi. Ni n’uburyo bwo gukomeza gukomeza umubano w’ubucuruzi n’ibihugu bya Afurika no kongera ijambo bifite kuri uyu mugabane.
Ubusanzwe ubucuruzi hagati ya Afurika n’Ubushinwa bumaze kurenga miliyari 280 z’amadolari ku mwaka, bigatuma Ubushinwa bukomeza kuba umufatanyabikorwa wa mbere wa Afurika mu by’ubucuruzi.
Iyi gahunda nshya ishobora kuba impinduka ikomeye ku bukungu bwa Afurika, kuko izafasha ibihugu byinshi kwinjira mu bucuruzi mpuzamahanga no kongera agaciro ku bicuruzwa byabyo, aho kuba isoko y’ibikoresho fatizo gusa.
Business Insider Africa ivuga iyi gabunda niramuka ikoreshejwe neza, ishobora gufungura umuryango mushya w’iterambere ku mugabane wa Afurika muri rusange.
