Afro Carnival: Abahanzi n’abavanga imiziki batandukanye batanze ibyishimo bisendereye

Imyidagaduro - 25/07/2026 9:14 AM
Share:

Umwanditsi:

Afro Carnival: Abahanzi n’abavanga imiziki batandukanye batanze ibyishimo bisendereye

Igitaramo cya Afro Carnival cyabaye ku wa 24 Nyakanga 2026 mu ihema rya Camp Kigali, cyitabirwa n’ibyamamare bitandukanye mu muziki no mu myidagaduro byasusurukije abitabiriye kuva ku ntangiriro kugeza ku musozo.

Iki gitaramo cyatangijwe n’umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba Zuba Mutesi, wari uri kumwe na DJ Inkel, batangira gususurutsa abitabiriye no kubinjiza mu byishimo by’umugoroba.

Nyuma yabo, DJ Flixxy na we yagaragaje ubuhanga bwe mu kuvanga imiziki, atuma abitabiriye barushaho kwishimira ibihe byiza by’umuziki.

Umuvanzi w'imiziki Joxy Parker yaserutse ku rubyiniro ari kumwe n’ababyinnyi, atanga ibyishimo binyuze mu muziki n’imbyino byashimishije abari muri Camp Kigali.

Umunyafurika y’Epfo Juss Gigi, umwe mu bavanga imiziki bari bategerejwe cyane muri iki gitaramo, na we yageze ku rubyiniro asusurutsa abitabiriye. Yabacurangiye indirimbo zitandukanye, maze na bo bamwereka urukundo binyuze mu kubyina.

Umuhanzi wo muri Nigeria Emmy Blaq, ukunzwe cyane mu ndirimbo “Water Water Yansh”, na we yari mu bahanzi bataramiye muri Afro Carnival. Mu bandi bahanzi bataramiye muri iki gitaramo harimo Boi Chase, wagiye ku rubyiniro akasusurutsa abitabiriye.

Umuhanzi akaba n’umuvanga imiziki DJ Inno, uri mu bagezweho mu ruganda rw’umuziki nyarwanda, na we yageze ku rubyiniro, atanga ibyishimo bisendereye ku bitabiriye.

Muri rusange, Afro Carnival yabaye ijoro ry’umuziki, imbyino n’imyidagaduro, aho abahanzi n’abavanga imiziki batandukanye basangiye urubyiniro, bagasusurutsa abitabiriye ndetse bakerekana ubudasa bw’umuziki wa Afurika.

Iki gitaramo cyateguwe na Iron Block Studio, Sosiyete y’Abanya-Nigeria yari iteguye igitaramo cyayo cya mbere mu Rwanda.


Joxy Parker na we yaserutse mu myambaro y'ihariye


Boi Chase yataramiye abitabiriye igitaramo cya Afro Carnival


Umuhanzi Emmy Blaq wo muri Nigeria yatanze ibyishimo muri Afro Carnival



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...