Mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Ukwakira, nibwo inkuru y'akababaro yageze kuri Afrique n'umuryango we, ivuga ko mukuru we yakuriraga ubwa kabiri, yahitanywe n'impanuka y'imodoka yabereye mu karere ka Nyagatare.
Ku rubuga rwa Instagram, Afrique Joe yatangaje ko abaye ahagaritse ibikorwa bye by'umuziki birimo kumenyekanisha indirimbo ye nshya yise 'My Boo'.
Yagize ati ''Ku bankurikirana no ku bafana banjye ku isi yose, ''Ndamenyesha n'agahinda gakomeye, urupfu rwa mukuru wanjye, rwatewe n'impanuka ibabaje yabaye kuri uyu wa 11 Ukwakira 2022 igatwara ubuzima bwe.'
''Mu gihe njye n'umuryango wanjye turi mu kiriyo cy'umuvandimwe wacu, ibikorwa by'umuziki wanjye birimo kumenyekanisha indirimbo nshya (Myboo) bibaye bisubitswe kugeza igihe hazatangazwa ibindi. Uruhukire mu mahoro muvandimwe, tuzahora tukwibuka.''

Itangazo rya Afrique
Afrique uri mu gahinda gakomeye, ni umusore w'imyaka 21 y'amavuko, akaba umwe mu bahanzi bamaze kwigarurira imitima ya benshi kubera impano ikomeye yo kuririmba afite. Yamamaye mu ndirimbo nka "Rompe", "Agatunda", "Akanyenga", n'izindi nyinshi zigezweho.

Afrique yabaye asubitse ibikorwa by'umuziki
