Afrika y'Epfo: Haratutumba iyeguzwa rya Perezida Ramaphosa

Hanze - 02/06/2026 9:16 AM
Share:

Umwanditsi:

Afrika y'Epfo: Haratutumba iyeguzwa rya Perezida Ramaphosa

Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo yashyizeho komite idasanzwe izasuzuma niba hari impamvu zishingiye ku Itegeko Nshinga zatuma Perezida Cyril Ramaphosa yeguzwa ku butegetsi, mu rwego rwo kongera gusubukura isesengura ku kibazo kizwi nka Phala Phala, kimaze imyaka myinshi kivugisha benshi muri iki gihugu.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’aho urukiko rusanze Inteko Ishinga Amategeko itararangije neza inshingano zayo ubwo yahagarikaga gukomeza iperereza kuri iki kibazo, nyamara hari ingingo nyinshi zari zigikeneye gusobanurirwa abaturage no gukorwaho ubushakashatsi bwimbitse.

Komite yashyizweho iyobowe na Makashule Gana, umwe mu bayobozi b’ishyaka RISE Mzansi, igizwe n’abadepite 30 baturutse mu mashyaka atandukanye ya politiki.

Izaba ifite inshingano zo gusuzuma ibimenyetso byose bihari kugira ngo hamenyekane niba Perezida Ramaphosa yararenze ku nshingano ze cyangwa yarakoze amakosa akomeye ashobora gutuma akurikiranwa hakurikijwe amategeko agenga iyeguzwa ry’Umukuru w’Igihugu muri Afurika y’Epfo.

Ikibazo cya Phala Phala ni iki?

Iki kibazo cyatangiye kuvugwa cyane mu 2022, nyuma y’amakuru yagaragaje ko mu mwaka wa 2020 hibwe amafaranga menshi y’amadolari y’Amerika yari abitswe mu rwuri rwa Perezida Ramaphosa ruzwi nka Phala Phala.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagaragaje impungenge ku nkomoko y’ayo mafaranga ndetse n’impamvu yabikwaga muri uwo mutungo bwite aho kuba muri banki cyangwa ahandi hagenzurwa n’inzego zibishinzwe.

Muri uwo mwaka kandi, itsinda ryigenga ryashyizweho n’Inteko Ishinga Amategeko ryatangaje ko hari ibimenyetso by’ibanze bishobora kugaragaza ko Perezida Ramaphosa yaba yarakoze amakosa akomeye akwiriye gukorwaho iperereza ryimbitse.

Perezida Ramaphosa yakomeje kwamagana ibyo birego, ashimangira ko amafaranga yibwe yari ayakomotse ku bucuruzi bwe bw’amatungo, cyane cyane ku igurishwa ry’ibimasa, kandi ko nta tegeko yigeze arenga.

Yakomeje kuvuga ko ibikorwa byose byakozwe nyuma y’ubwo bujura byubahirije amategeko kandi ko nta mpamvu yatuma ashinjwa imyitwarire inyuranyije n’inshingano ze nk’Umukuru w’Igihugu.

Biteganyijwe ko iyi komite izatangaza imyanzuro yayo nyuma yo gusuzuma ibimenyetso byose n’amakuru afitanye isano n’iki kibazo.

Abasesenguzi ba politiki bavuga ko umwanzuro uzafatwa ushobora kugira ingaruka zikomeye ku hazaza ha Perezida Ramaphosa ndetse no ku rwego rwa politiki muri Afurika y’Epfo, cyane cyane mu gihe igihugu gikomeje guhura n’ibibazo by’ubukungu n’ibibazo by’imiyoborere.

Nubwo Perezida Ramaphosa akomeje kwemeza ko ari umwere, ikibazo cya Phala Phala gikomeje kuba kimwe mu bibazo bya politiki byateje impaka zikomeye muri Afurika y’Epfo mu myaka ya vuba, kandi kongera kugisuzuma bishobora kongera gukaza impaka mu gihugu.


Umwanditsi: Joyeux Ndungutse


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...