Mu mashusho mato yasangije abamukurikira agaragara yishimye cyane afite umutsima w’umunsi w’amavuko, akazimya imuri ziyiriho, agahita akuramo tumwe, ubundi akawurya. Abikora mu buryo bwihuse kandi busekeje ari na ko yumva indirimbo ya P Square yitwa ‘Ihe Geme’, ugenekereje mu kinyarwanda bivuze ‘Baho kandi unezezwe n’ubuzima’.
Amagambo agize indirimbo Kate Bashabe yumvaga nta kabuza ahuza n’uburyo uyu mukobwa muto mu myaka ariko mugari mu bikorwa abayeho. Aya mashusho yaherekejwe n'ubutumwa bushima Imana n’abantu. Kate asoza akomoza ku buryo ari umunyamugisha, ati: "Urakoza Mana kunyongera undi mwaka, mwarakoze bantu kunkunda nanjye ndabakunda."
Asoza yifashishije ‘Hashtag’ igira iti: "#VirgoSeason’ igaruka ku gihe yavukiyemo ko ari icy’umugisha, ubutunzi n’uburumbuke. Ibi bihura n'ingengabihe y’ibimenyetso bishingira ahanini ku miterere y’ikirere ya Zodiac winjiye mu gisobanuro cy’igihe cya Virgo. Usanga ari igihe kiri hagati ya tariki 22 Kanama na 22 Nzeri, igihe cy’amahirwe n’umugisha kuri buri umwe.
Afite amashimwe menshi ku Mana
Ni igihe cy’umwihariko ku bantu bakivukamo. Imico iranga abantu bavuka muri iki gihe, baba ari abantu bashyira mu gaciro, badakunda kuvuga cyane, ahubwo bakunda gukora kandi bagira ubuhanga budasanzwe mu mibereho yabo, ibintu bihura neza n’imibereho ya Kate Bashabe igaragarira buri umwe dore ko aru umushabitsi w'agatangaza kandi ukiri muto.
Kate Bashabe wabaye Nyampinga wa Nyarugenge ndetse akaba na Miss MTN 2010 yizihije iyi sabukuru y'amavuko ari mu byishimo byo kuba yarabashije kurotora inzozi ze, akubaka inzu y’umuturirwa ku musozi wa Rebero utuyeho abifite. Akomeje kandi ibikorwa byo gufasha no kuba hafi abababaye.
Uhereye mu bihe bya vuba ku munsi w’Umuganura, yaguriye abarenga 600 ubwisungane mu kwivuza, igikorwa yashoyemo arenga Miliyoni 1.8 Frw. Si bwo bwa mbere afasha kuko ari ibintu ahora akora, bimwe bikamenyekana, ibindi ugasanga byabaye ubwiru.

Kate Bashabe afite ubutunzi ariko yuzuye umutima w'urukundo no gufasha

Aherutse kwishimira intambwe yateye yo kuzuza inzu y'akataraboneka

Ari mu banyarwandakazi yaba abato n'abakuze batunze agatubutse
Inzu y'agatangaza Kate Bashabe yujuje ku musozi wa Rebero
Akunda cyane gufasha
Ni umunyamideli ukomeye i Kigali
Arambara akaberwa cyane
Yavuzwe mu rukundo na Sadio Mane ariko aherutse kubinyomoza
Yabaye Miss MTN 2010