Amakuru yatanzwe n’urwego rw’ubutasi rwa Koreya y’Epfo, National Intelligence Service (NIS), avuga ko ubuzima bwa Kim Jong-un ubu buri mu cyiciro cy’umubyibuho ukabije cyane, aho bivugwa ko afite 310 pounds, ni ukuvuga hafi ibiro 140.

Umudepite wo muri Koreya
y’Epfo, Youn Kun-young, yatangaje aya makuru ashingiye ku bisobanuro yahawe na
NIS, avuga ko umubyibuho wa Kim Jong-un no kuba akunda kunywa itabi
cyane bishobora kongera ibyago byo kurwara indwara z’umutima n’imitsi.
Nubwo bimeze bityo, NIS
ivuga ko kugeza ubu nta bimenyetso bigaragaza ko Kim Jong-un afite ikibazo
gikomeye cy’ubuzima kimubuza gukora ibikorwa bisanzwe. Youn yavuze ko uyu
muyobozi agaragaza ubushobozi bwo gukora imyitozo ngororamubiri, ndetse ko
ashobora no kwiruka azamuka urwego.
Yagize ati: “Bivugwa ko
nta bimenyetso by’ibibazo by’ubuzima bihari, bitewe n’uko akurikiranwa hafi
n’itsinda ry’abaganga bamwitaho by’umwihariko.”
Ubuzima bwa Kim bumaze
igihe buteza impungenge
Ibibazo bijyanye
n’ubuzima bwa Kim Jong-un bimaze imyaka bivugwa. Mu 2020, yamaze hafi ibyumweru
bitatu atagaragara mu ruhame nyuma yo kutitabira umuhango wo kwizihiza
isabukuru y’amavuko ya sekuru, Kim Il Sung.
Icyo gihe, kuba atagaragaye
mu ruhame byatumye havugwa amakuru menshi avuga ko ashobora kuba yari arwaye
bikomeye cyangwa yarabazwe.
Se wa Kim Jong-un, Kim
Jong Il, ndetse na sekuru, Kim Il Sung, na bo bari bazwiho kugira umubyibuho
ukabije no kunywa itabi cyane. Bombi bapfuye bazize indwara z’umutima.
Ibi bibaye mu gihe Koreya ya Ruguru imaze imyaka ihura n’ibibazo by’ibura ry’ibiribwa. Umuryango w’Abibumbye (UN) usanzwe uvuga ko ikibazo cy’ibiribwa n’imirire mibi ko ari bimwe mu bibazo bikomeye by’ubutabazi muri icyo gihugu.

Peresida kim Jong-un akunda
ibiribwa by’akataraboneka
Inkuru ducyesha Daily Mail ivuga ko nubwo abaturage benshi ba
Koreya ya Ruguru bahura n’ibibazo byo kubona ibiribwa bihagije, Kim Jong-un we
azwiho gukunda ibiribwa bihenze kandi by’akataraboneka.
Paul Smart, wahoze ari
umukuru w’abatetsi kuri hoteli ya Metropole i Hanoi, aho inama yahuje Kim
Jong-un na Perezida Donald Trump yabereye mu 2019, yavuze ko Kim akunda cyane caviar,
lobster, foie gras ndetse n’inyama zihenze.
Smart kandi yavuze ko inyama z’inka abatetsi ba Koreya ya Ruguru bari bazanye kugira ngo zitegurirwe Kim zasaga n’inyama za Wagyu zo mu Buyapani, zizwiho kuba zihenze kandi zifite ubuziranenge bwo hejuru, kandi ko yazikundaga zokeje ku buryo budahiye cyane.

Ubuzima bwe bushobora
kugira ingaruka ku buyobozi bwa Koreya ya Ruguru
Ibibazo by’ubuzima bwa
Kim Jong-un bikomeje no guteza impungenge ku bijyanye n’uwamusimbura mu gihe
yaba atagishoboye kuyobora Koreya ya Ruguru, igihugu gifite intwaro za
kirimbuzi.
Mu mezi ashize, NIS
yavuze ko umukobwa wa Kim, uzwi cyane ku izina rya Kim Ju-ae, ashobora kuba ari
gutegurirwa kuba umusimbura.
Kim Ju-ae, ukekwa ko
afite imyaka hafi 13, amaze kugaragara kenshi ari kumwe na se mu bikorwa
bikomeye bya Leta, birimo igeragezwa ry’intwaro, parade za gisirikare no
gutangiza inganda.
Itangazamakuru rya Leta
ya Koreya ya Ruguru na ryo ryagiye rimugaragaza nk’umwana Kim Jong-un akunda
cyane, ndetse ibikorwa bye bigaragara mu ruhame bikomeje kwiyongera.
NIS kandi yavuze ko iri
gukora iperereza kugira ngo imenye niba Kim Jong-un afite umuhungu. Icyakora,
uru rwego rw’ubutasi ruvuga ko niba ahari, kugeza ubu atagaragara nk’uri mu
mwanya wo kuzasimbura se.
