Afite ibiro 140! Kim Jong-un ashobora kurwara indwara z’umutima kubera umubyibuho ukabije

Imyidagaduro - 30/09/2026 6:34 PM
Share:

Umwanditsi:

Afite ibiro 140! Kim Jong-un ashobora kurwara indwara z’umutima kubera umubyibuho ukabije

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un, bivugwa ko afite umubyibuho ukabije ndetse akaba ari mu kaga gakomeye ko kurwara indwara z’umutima, nyuma yo kongera ibiro bikabije.

Amakuru yatanzwe n’urwego rw’ubutasi rwa Koreya y’Epfo, National Intelligence Service (NIS), avuga ko ubuzima bwa Kim Jong-un ubu buri mu cyiciro cy’umubyibuho ukabije cyane, aho bivugwa ko afite 310 pounds, ni ukuvuga hafi ibiro 140.


Umudepite wo muri Koreya y’Epfo, Youn Kun-young, yatangaje aya makuru ashingiye ku bisobanuro yahawe na NIS, avuga ko umubyibuho wa Kim Jong-un no kuba akunda kunywa itabi cyane bishobora kongera ibyago byo kurwara indwara z’umutima n’imitsi.

Nubwo bimeze bityo, NIS ivuga ko kugeza ubu nta bimenyetso bigaragaza ko Kim Jong-un afite ikibazo gikomeye cy’ubuzima kimubuza gukora ibikorwa bisanzwe. Youn yavuze ko uyu muyobozi agaragaza ubushobozi bwo gukora imyitozo ngororamubiri, ndetse ko ashobora no kwiruka azamuka urwego.

Yagize ati: “Bivugwa ko nta bimenyetso by’ibibazo by’ubuzima bihari, bitewe n’uko akurikiranwa hafi n’itsinda ry’abaganga bamwitaho by’umwihariko.”

Ubuzima bwa Kim bumaze igihe buteza impungenge

Ibibazo bijyanye n’ubuzima bwa Kim Jong-un bimaze imyaka bivugwa. Mu 2020, yamaze hafi ibyumweru bitatu atagaragara mu ruhame nyuma yo kutitabira umuhango wo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya sekuru, Kim Il Sung.

Icyo gihe, kuba atagaragaye mu ruhame byatumye havugwa amakuru menshi avuga ko ashobora kuba yari arwaye bikomeye cyangwa yarabazwe.

Se wa Kim Jong-un, Kim Jong Il, ndetse na sekuru, Kim Il Sung, na bo bari bazwiho kugira umubyibuho ukabije no kunywa itabi cyane. Bombi bapfuye bazize indwara z’umutima.

Ibi bibaye mu gihe Koreya ya Ruguru imaze imyaka ihura n’ibibazo by’ibura ry’ibiribwa. Umuryango w’Abibumbye (UN) usanzwe uvuga ko ikibazo cy’ibiribwa n’imirire mibi ko ari bimwe mu bibazo bikomeye by’ubutabazi muri icyo gihugu.


Peresida kim Jong-un akunda ibiribwa by’akataraboneka

Inkuru ducyesha Daily Mail ivuga ko nubwo abaturage benshi ba Koreya ya Ruguru bahura n’ibibazo byo kubona ibiribwa bihagije, Kim Jong-un we azwiho gukunda ibiribwa bihenze kandi by’akataraboneka.

Paul Smart, wahoze ari umukuru w’abatetsi kuri hoteli ya Metropole i Hanoi, aho inama yahuje Kim Jong-un na Perezida Donald Trump yabereye mu 2019, yavuze ko Kim akunda cyane caviar, lobster, foie gras ndetse n’inyama zihenze.

Smart kandi yavuze ko inyama z’inka abatetsi ba Koreya ya Ruguru bari bazanye kugira ngo zitegurirwe Kim zasaga n’inyama za Wagyu zo mu Buyapani, zizwiho kuba zihenze kandi zifite ubuziranenge bwo hejuru, kandi ko yazikundaga zokeje ku buryo budahiye cyane.


Ubuzima bwe bushobora kugira ingaruka ku buyobozi bwa Koreya ya Ruguru

Ibibazo by’ubuzima bwa Kim Jong-un bikomeje no guteza impungenge ku bijyanye n’uwamusimbura mu gihe yaba atagishoboye kuyobora Koreya ya Ruguru, igihugu gifite intwaro za kirimbuzi.

Mu mezi ashize, NIS yavuze ko umukobwa wa Kim, uzwi cyane ku izina rya Kim Ju-ae, ashobora kuba ari gutegurirwa kuba umusimbura.

Kim Ju-ae, ukekwa ko afite imyaka hafi 13, amaze kugaragara kenshi ari kumwe na se mu bikorwa bikomeye bya Leta, birimo igeragezwa ry’intwaro, parade za gisirikare no gutangiza inganda.

Itangazamakuru rya Leta ya Koreya ya Ruguru na ryo ryagiye rimugaragaza nk’umwana Kim Jong-un akunda cyane, ndetse ibikorwa bye bigaragara mu ruhame bikomeje kwiyongera.

NIS kandi yavuze ko iri gukora iperereza kugira ngo imenye niba Kim Jong-un afite umuhungu. Icyakora, uru rwego rw’ubutasi ruvuga ko niba ahari, kugeza ubu atagaragara nk’uri mu mwanya wo kuzasimbura se.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...