Afatwa nk’umwami w’Amapiano! Ibyo wamenya kuri Kabza De Small ugiye gutaramira i Kigali

Imyidagaduro - 08/06/2026 3:56 PM
Share:

Umwanditsi:

Afatwa nk’umwami w’Amapiano! Ibyo wamenya kuri Kabza De Small ugiye gutaramira i Kigali

Abakunzi b’injyana ya Amapiano mu Rwanda bafite impamvu yo kwitegura ibihe bidasanzwe, nyuma y'uko hamenyekanye ko Kabza De Small, umwe mu bahanzi n’aba-DJ bafite izina rikomeye muri Afurika y’Epfo no ku Isi, azataramira i Kigali mu gitaramo cya ‘Spinny and Friends’ gitegurwa na DJ Spinny.

Iki gitaramo kizabera ku kibuga cya Cricket i Gahanga tariki ya 18 na 19 Nyakanga 2026, aho abazacyitabira bazasusurutswa n’umwe mu bagabo bagize uruhare rukomeye mu kuzamura no kwamamaza injyana ya Amapiano kugeza igeze ku rwego mpuzamahanga.

Kabza De Small, amazina ye nyakuri akaba Kabelo Petrus Motha, yavukiye mu Ntara ya Mpumalanga muri Afurika y’Epfo ku wa 27 Ugushyingo 1992. Nyuma yaho umuryango we wimukiye i Pretoria ari na ho yakuriye ndetse atangira gukunda umuziki akiri muto.

Bivugwa ko mbere y’uko agira imyaka 10 y’amavuko yari asanzwe akora ‘beats’ ndetse akandika indirimbo, ibintu byagaragazaga kare impano yari afite mu muziki.

Yatangiye urugendo rwe nk’umu-DJ mu 2009, ariko izina rye ryatangiye kumvikana cyane mu myaka yakurikiyeho ubwo yari amaze kwinjira mu njyana ya Amapiano yari ikiri gutera intambwe za mbere muri Afurika y’Epfo.

Mu 2016 yasohoye album ye ya mbere yise ‘Avenue Sounds’, icyakora kwamamara kwe ku rwego rwagutse byihuse nyuma y'uko ashyize hanze indirimbo zakunzwe cyane zirimo ‘Umshove’ ndetse n’izindi zatumye benshi batangira kumwita “Umwami wa Amapiano”.

Uyu muhanzi yakomeje kubaka izina rye binyuze muri album zitandukanye zirimo ‘Pretty Girls Love Amapiano’, ‘I Am The King of Amapiano: Sweet & Dust’, ndetse na ‘Bab’Motha’ yasohoye mu 2025.

Kabza De Small kandi ni umwe mu bagize itsinda rizwi nka Scorpion Kings ahuriyemo na DJ Maphorisa. Ubu bufatanye bwabaye inkingi ikomeye mu gukwirakwiza Amapiano ku rwego mpuzamahanga, aho bakoranye n’abahanzi bafite amazina aremereye muri Afurika no hanze yayo barimo Wizkid na Burna Boy.

Mu rugendo rwe rw’umuziki, Kabza De Small amaze gutaramira ku rubyiniro rw’ibitaramo bikomeye ndetse n’ibihembo bikomeye muri Afurika y’Epfo no hanze yayo. Yagaragaye kandi mu biganiro bya televiziyo zitandukanye zirimo SABC, Channel O na Mzansi Magic.

Uretse kuba ari DJ, Kabza De Small ni producer, umwanditsi w’indirimbo ndetse n’umuhanzi usanzwe unaririmba. Ibi byatumye aba umwe mu bantu bafite ijambo rikomeye mu muziki wa Afurika y’Epfo muri iki gihe.

Bamwe mu basesenguzi b’umuziki bavuga ko ari mu bantu bafite uruhare runini mu guhindura Amapiano injyana ikundwa n’abatari bake ku Isi, aho ubu yumvikana mu birori, mu tubyiniro ndetse no mu bitaramo bikomeye byo hirya no hino.

Kugeza ubu, Kabza De Small abarirwa umutungo ugera kuri miliyoni zirenga umunani z’amadolari ya Amerika, ukomoka ku bitaramo akora, umusaruro w’indirimbo ze, ibikorwa by’ubucuruzi, amasezerano y’ubufatanye n’ibigo bitandukanye ndetse n’ishoramari rye.

Abazitabira igitaramo cya ‘Spinny and Friends’ bazagira amahirwe yo kubona uyu mugabo benshi bafata nk’umwami wa Amapiano ari ku rubyiniro i Kigali, mu gitaramo kizamara iminsi ibiri.

Ku wa 18 Nyakanga hazaba ibikorwa byo gususurutsa abakunzi b’umuziki, mu gihe ku wa 19 Nyakanga abazacyitabira bazanasangira kureba umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi.

Iki gitaramo kizaba kibaye ku nshuro ya kabiri giteguwe na DJ Spinny, nyuma y’icyo yakoze mu 2025 ubwo yizihizaga imyaka 10 yari amaze mu muziki, cyabereye muri Uganda no mu Rwanda kigahuriza hamwe abakunzi b’umuziki benshi.


Kabza De Small wamamaye nka “King of Amapiano” ategerejwe i Kigali mu gitaramo cya Spinny and Friends kizaba muri Nyakanga 2026


Kabza De Small ni umwe mu bagabo bagize uruhare rukomeye mu kugeza injyana ya Amapiano ku rwego mpuzamahanga binyuze mu ndirimbo n’ibitaramo bikomeye


Uyu muhanzi ukomoka muri Afurika y’Epfo azwi cyane mu itsinda rya Scorpion Kings ahuriyemo na DJ Maphorisa, ryagize uruhare mu kwamamaza Amapiano ku Isi yose




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...