Afande Kabera yiyambajwe! Ifoto ya Moses washinze Moshions yambaye ubusa yarikoroje-AMAFOTO

Imyidagaduro - 16/11/2022 9:02 AM
Share:

Umwanditsi:

Afande Kabera yiyambajwe! Ifoto ya Moses washinze Moshions yambaye ubusa yarikoroje-AMAFOTO

Ku mbuga nkoranyambaga hatigise kubera ifoto ya Turahirwa Moses washinze inzu ya Moshions imenyerewe kwambika abakomeye n'abifite nyuma yo gushyira hanze ifoto yambaye uko yavutse yikinze icyo biyorosa.

Ni ifoto yavugishije benshi ikimara gusohoka. Iyi foto yatoranyijwe mu zindi Moses yifashishije asangiza abantu ku mbuga nkoranyambaga.

Asangiza abamukurikira iyi foto, yifashishije bimwe mu bikorwa yari arangije gukora yerekana ko yagize ijoro ryiza ndetse ararikira abantu kuzabikurikira.

Yagize ati: "Imana y'ibirunga. Nagize ijoro ryanjye rya nyuma ryo guhishurirwa kurema isi nshya itoshye, nsoje kumurika urugendo rushya rwo gusura Kwitonda Singita Lodge (03/12/22). Kwihuza n'ibidukikije muri rusange, ubu noneho mwakeka izina ry'icyo ndakurikizaho "

Nyuma y’iyi foto abantu benshi bacitse ururondogoro bavuga buri umwe uko abyumva. Bamwe bashimye ibyo Moses yakoze n’ifoto yabasangije, abandi bagaragaza ko batayishimye ahubwo batangira kumuhamagariza CP John Bosco Kabera, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda.


Ifi foto ni yo yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga

Muri ubwo butumwa harimo ubwa bamwe mu bazwi ku mbuga nkoranyambaga n’abandi batazwi. Uwitwa Iriza w’i Rwanda we yagize ati: "Ndi kwiyumvamo ko ibi byakwakirwa bitandukanye iyo biba byakozwe n'umugore/umukobwa... Nta rwango kuri Moses Turahirwa ariko turambiwe amabwiriza akurikizwa ku bantu bamwe abandi ntabarebe inaha ".


Moses hano yari aho yaraye akora ibyo yateguje abantu

Uwitwa Nsanga Slyvie umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga nk’uvugira abagore, nawe yunze mu rya bagenzi be ashyigikira Moses ati: "Ndemeranya nawe. Nkunda Moses Turahirwa kandi n'ariya mafoto ndayakunda. Ariko iyaba ari ay'umugore, isi yari kuba yahagaze. Muribuka singer....Ni gute ubundi ubusabe bwoherejwe muri Ministeri kuyihagarika..."

Hari n'uwagize ati "Kabera amwiteho", abandi bandika ubutumwa babumenyesha Police n’izindi nzego bireba zitandukanye.


Ubutumwa bwa Moses

Uwitwa Mugabo Owen yagize ati: "Kabera nakore akazi ke neza naho ubundi wa mukobwa yaba yararenganyijwe "


Abantu benshi bavuze









Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...