Ishyirahamwe ry’amatorero y’ababatista mu Rwanda AEBR rigizwe n’ama region 13 mu Rwanda hose, buri mwaka biramenyerewe ko buri Region itegura igiterane cy’umwaka, ubu Region ya Kigali ikaba ariyo itahiwe. Muri icyo giterane ngarukamwaka, ama paruwasi agize region ahurira hamwe ndetse haba hari na komite nyobozi ya AEBR ku rwego rw’igihugu.
Rejiyo ya Kigali niyo itahiweni nyuma yaho ama region agera ku 9 amaze kuberamo icyo giterane ayo akaba ari: Bumba, Akagera, Nyagahinika, Gisenyi, Kingogo, Buberuka, Gikongoro, Butare, Ruhengeli na Kigali ari nayo itahiwe. Nyuma ya Kigali izindi Rejiyo zizaba zisigaje gukora iki giterane ni Cyangugu na Bugesera.
Ibyo biterane bisoza umwaka usanga byishimirwa cyane n’abakristo benshi ndetse nabo mu nzego zitandukanye za Leta dore ko usanga cyitabiriwe n’ingeri zose. Kuri iki cyumweru tarili 2/10/2016 guhera saa mbiri ku Kacyiru bizaba bishyushye dore ko Region ya Kigali ari nayo ibarizwamo icyicaro gikuru cya AEBR mu Rwanda ndetse na biro (bureau) nkuru akaba ariho ibarizwa.
Sibyo gusa kuko amakorali yo muri iyo region nayo yabukereye dore ko afatwa nka korali nkuru muri iryo torero aho twavuga korali Seraphim Melodies, Horebu choir n’izindi zizaba zabukereye ukongeraho ko hari korali ebyiro z’abashyitsi zizaturuka i Gisenyi. Abantu bose bararikiwe kuzitabira icyo giterane kuko bizaba ari umugisha kuri bo no ku itorero rya AEBR.
Rev Dr Gato Munyamasoko umuvugizi mukuru wa AEBR