Uyu munyamuziki wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Ntuhinduka’,
aherutse i Kigali mu rugendo rwo kwagura ibikorwa by’umuryango yashinze ‘MHN’
ukora ibikorwa by’urukundo, kandi ugafasha benshi kuramya Imana.
Ni urugendo kandi yanakoresheje mu gufata amashusho ya
zimwe mu ndirimbo zigize album ye ya gatatu amaze igihe ari gutegura,
afatanyije na ba Producer batandukanye, yaba mu buryo bw’amajwi (Audio) ndetse
no mu mashusho (Video).
Adrien yabwiye InyaRwanda ko buri ndirimbo iri kuri
album ye uko ari umunani yayanditse mu murongo w'ijwi ry'Imana ivugana
n'umuntu'.
Ati "Akenshi nkunda kwandika indirimbo mu buryo
butatu; indirimbo nyinshi nandika ari isengesho nyinshi zisaba cyangwa se
ziramya Imana mbese nk'umuntu mvugana n'Imana, mpagarariye Imana ku Isi mbwira
abantu, ubasaba kwihana, ubabwira ibyo Imana ikora mbese muri uwo mwanya ubwira
ubutumwa abantu."
Uyu muhanzi anakora indirimbo z'aho umuntu atega amatwi
akumva Imana icyo ivuga. Adrien avuga ko abantu banyuze mu bintu byinshi birimo
nk'icyorezo cya Covid-19, intambara zidashira n'ibindi, aho buri wese ashobora
gutekereza akibaza niba Imana ikimwibuka.
Misigaro avuga ko buri wese akwiye gufata umwanya
akitekerezaho, kandi akumva ko Imana ishobora byose, kandi iyo ivuze itanga ihumure
'imitima yacu igatuza'.
Muri iyi ndirimbo 'Ninjye ubivuze' yitiriye album ye,
uyu muhanzi aririmba abwira buri wese ko Imana ihindura amateka y'ubuzima bwa
buri wese.
Ati "Ndirimba mbwira buri wese, Imana iravuga
nanjye, Imana irambwira iti wirira, wikiyanduriza umutima, kuko ni njye ubivuze,
ninjye uzi aho nkwerekeza kandi ntabwo nzagusiga."
Misigaro avuga ko iyi ndirimbo ari isezerano Imana iha
buri wese. Kandi avuga ko buri ndirimbo iri kuri iyi album igarukaho neza neza
ku kumvikanisha ubufasha bw'Imana.
Ati "Ndizera ko abantu bazumva Imana kuri iyi album.
Nari maze igihe narafashe akaruhuko, ariko nifuzaga kuzatanga ikintu cyiza
cyane, kandi nziko abantu bazabyumva."
Amashusho y’iyi ndirimbo ‘Nijye ubivuze’ yakorewe mu
rusengero Bethesda Holy Churcha lwa Bishop Rugamba Albert, andi afatirwa mu
Karere ka Bugesera. Izasohoka mu Cyumweru gitaha.

Adrien Misigaro yatangaje ko agiye gutangira gusohora
indirimbo zigize album ye ya Gatatu yise ‘Ninjye ubivuze’

Adrien yavuze ko indirimbo umunani ziri kuri iyi album
zigaruka ku kiganiro hagati y’Imana n’umuntu

Misigaro avuga ko amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe mu
bice bitandukanye byo mu Bugesera

Misigaro yavuze ko yari yarafashe ikiruhuko mu muziki kugirango ategura album ye

Muri Nyakanga 2022, Adrien Misigaro yakoreye igitaramo gikomeye mu Intare Conference Arena
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘NINJYE UBIVUZE’ YA ADRIEN MISIGARO