Adrien Misigaro yakiriye Alpha Rwirangira mu gicaniro cyo kuramya nyuma yo gukorana indirimbo- VIDEO

Imyidagaduro - 22/04/2025 7:43 AM
Share:

Umwanditsi:

Adrien Misigaro yakiriye Alpha Rwirangira mu gicaniro cyo kuramya nyuma yo gukorana indirimbo- VIDEO

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Adrien Misigaro, ari kwagura ibikorwa bye by’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo no gusengera mu ngo yise “Altar Of Worship”, byamaze gufata intera ndende haba muri Amerika, Canada no ku mugabane w’u Burayi.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Adrien Misigaro yavuze ko igitekerezo cyo guhuriza abaramyi iwe mu rugo cyaturutse ku bushake yari afite bwo gutegura ahantu hatuje, hatariho amabwiriza menshi, abantu bakaza bagasenga, bagahimbaza Imana mu bwisanzure.

Ati: “Nahisemo kubikora kugira ngo mpurize hamwe abantu, turamye, duhimbaze Imana nta zindi ‘Protocol’ zijemo. Icyo dusabwa ni ukujya imbere y’Imana tukaririmba indirimbo zaje uwo munsi.”

Uyu mushinga yawutangiye nk’igikorwa gito cy’abasangiraga igitekerezo cyo kuramya mu buryo bworoheje, ariko uko iminsi yagiye ishira abantu bagenda babikunda ari nako bikorwa byaguka.

Kuri ubu, Adrien Misigaro atumirwa hirya no hino mu ngo z’abantu aho ajyana n’itsinda ryamufasha mu gufata amashusho, bagataramana kandi ibyo bikorwa bigashyirwa ku rubuga rwe rwa YouTube.

Kuva mu Mujyi wa Washington ari naho atuye, Adrien Misigaro amaze kugera mu mijyi irimo Maine, Ottawa (Canada), Edmonton n’ahandi. Ni muri urwo rugendo aho aherutse no guhura n’umuhanzi Alpha Rwirangira usanzwe aba muri Edmonton, bakifatanya mu gikorwa cyo kuramya, ndetse banakorana indirimbo nshya.

Yagize ati “Alpha ni inshuti yanjye. Twahuriye i Edmonton, turaririmba, dufata amashusho, ariko ibyo abantu babonye ni agace gato cyane k’izindi ‘session’ tuzagenda dushyira hanze.”

Yongeyeho ko mbere yo gufata amashusho y’indirimbo basubiyemo, we na Alpha Rwirangira babanje gukorana indirimbo nshya izajya kuri Album ya Alpha. Iyo ndirimbo yavuze ko izumvikanamo ijwi rye mu gitero kimwe ndetse n’inkikirizo, ati: “Ni indirimbo ye, ariko ni indirimbo nziza cyane izajya hanze vuba.”

Adrien Misigaro yavuze ko gahunda yo kwagura “Altar Of Worship” ikomeje, aho kuri uyu wa Gatandatu ateganya gukomereza mu Bubiligi ari kumwe n’itsinda ryamufasha gutunganya amashusho.

Avuga ko u Rwanda narwo ruri ku rutonde rw’ibihugu azagezamo iki gikorwa cy’ivugabutumwa. Ati “No mu Rwanda tuzahagera, ni gahunda dufite imbere.”

Uyu mushinga umaze kuba isoko y’ubufatanye hagati y’abaramyi batandukanye, unafasha abakunzi b’indirimbo zo kuramya kubona aho basabana n’Imana binyuze mu bihangano by’umwuka, mu buryo butandukanye n’ibisanzwe bizwi.



Adrien Misigaro yatangaje ko yakoranye indirimbo na Alpha Rwirangira izasohoka kuri Album ye, kandi yizeye ko izanyura benshi 

Adrien Misigaro yavuze ko yatangije gahunda ya ‘Alpha of Worship’ kugirango ajye afatanya n’abantu kuramya mu bikorwa bibera mu ngo

KANDA HANO UREBE ALPHA RWIRANGIRA NA ADRIEN MISIGARO BAHURIYE MU GICANIRO CYO KURAMYA



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...