Adrien Misigaro na Richard Nick Ngendahayo bategerejwe mu bitaramo bitatu muri Australia

Imyidagaduro - 25/07/2026 8:01 AM
Share:

Umwanditsi:

Adrien Misigaro na Richard Nick Ngendahayo bategerejwe mu bitaramo bitatu muri Australia

Mu gihe umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ukomeje kwaguka ukagera ku Banyarwanda batuye hirya no hino ku Isi, abaramyi babiri bafite izina rikomeye mu Rwanda, Richard Nick Ngendahayo na Adrien Misigaro, bitegura urugendo rwihariye ruzabageza muri Australia aho bazakorera ibitaramo bitatu bigamije guhuza abantu mu kuramya Imana no gukomeza isano iri hagati ya Afurika n'abayituye kure.

Ibi bitaramo byateguwe ku bufatanye na Millenium Investment &Consulting, bizaba biri mu rwego rw'umushinga mushya wiswe "African Gospel Echoes", ugamije kuzajya uhuza Abanyafurika n'inshuti zabo binyuze mu muziki wa Gospel.

Urugendo ruzatangirira mu Mujyi wa Brisbane ku wa Gatandatu tariki 12 Nzeri 2026, rukomereze i Melbourne ku wa Gatandatu tariki 19 Nzeri 2026, mbere yo gusozwa n'igitaramo kizabera i Sydney ku wa Gatandatu tariki 26 Nzeri 2026.

Abifuza kuzitabira ibi bitaramo bamaze kubona amatike yashyizwe ku isoko, aho itike yo mu myanya isanzwe (Regular) igura Amadorali 65, mu gihe iya VIP igura Amadorali 100.

Igitekerezo cyatangiye nk'inzozi zo guhuza Australia na Afurika

Mu kiganiro na InyaRwanda, Nadine Shema, umwe mu bateguye ibi bitaramo, yavuze ko iki gitekerezo cyavutse mu myaka ibiri ishize we n'umugabo we bashaka uburyo bwafasha guteza imbere ibikorwa byo kuramya Imana no guhuza abantu baturuka ku migabane itandukanye.

Yagize ati "N'ubwo dufite ibikorwa binyuranye dukora, njye n'umugabo wanjye twarebye ubundi buryo twatanga umusanzu cyane cyane mu bikorwa byo kuramya no guhimbaza Imana. Binyuze muri kompanyi yacu ya Millenium Investment &Consulting twiyemeje guhuza Australia na Afurika mu ngeri zitandukanye z'ubuzima, bityo duhera ku gitaramo twise 'African Gospel Echoes'."

Yavuze ko iki ari intangiriro y'umushinga mugari bifuza kuzajya bakora buri mwaka, aho bazajya batumira abahanzi baturuka mu Rwanda, mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba ndetse no mu bindi bihugu byo ku Mugabane wa Afurika.

Richard Nick Ngendahayo, ijwi ryubakiye ku butumwa n'uburambe

Mu bazaririmba muri uru rugendo harimo Richard Nick Ngendahayo, umwe mu baramyi bafite amateka akomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda.

Yatangiye urugendo rwe rwa muzika mu ntangiriro z'imyaka ya 2000, yubaka izina rishingiye ku ndirimbo zifasha abantu kwegera Imana no kongera kwizera.

Umuziki we urangwa no kuvanga uburyo bwa gakondo nyafurika n'umuziki wa Gospel, ibintu byatumye ibihangano bye bikundwa n'ibyiciro bitandukanye by'abakunzi b'umuziki.

Ni umwe mu bahanzi bafite Album zagize amateka mu Rwanda zirimo "Yambaye Icyubahiro", ndetse afite indirimbo zakomeje kubaka izina rye zirimo "Mbwira Ibyo Ushaka", "Ibuka", "Gusimba Umwonga", "Si Umuhemu", "Ijwi Rinyongorera", "Sinzakwitesha", "Wemere Ngushime" na "Intwari Batinya", indirimbo yongeye kuvugwaho cyane mu 2026 ubwo Gisa Cy'Inganzo yayisubiragamo nk'uburyo bwo gushimira uyu muramyi wamufashije mu bihe bikomeye.

Adrien Misigaro, umuhanzi waguriye ubutumwa bwe ku mugabane wa Amerika

Muri uru rugendo azafatanya na Adrien Misigaro, umwe mu bahanzi b'Abanyarwanda bafite izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga, usanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu Mujyi wa Washington.

Misigaro yubatse izina rye binyuze mu ndirimbo zifite ubutumwa bw'ihumure, ibyiringiro no kwizera, ndetse yanakoranye n'abahanzi bakomeye barimo Meddy, The Ben, Israel Mbonyi na Gentil Misigaro.

Mu bihangano bye byakunzwe cyane harimo "Ntacyo Nzaba", "Niyo Ndirimbo", "Nkwite Nde", "Nkurikira" na "Buri Munsi", byamufashije kugera ku bakunzi ba Gospel bo mu Rwanda no hanze yarwo.

Uretse umuziki, Adrien Misigaro ashyira imbaraga no mu bikorwa by'iterambere ry'urubyiruko. Mu 2019 yashinze umuryango Melody of New Hope (MNH) nyuma yo gusura Ikigo Ngororamuco cya Iwawa, aho yabonye urubyiruko rwasizwe n'ibiyobyabwenge.

Uyu muryango umaze imyaka ukora ubukangurambaga mu mashuri no mu rubyiruko, ubafasha kubona amahirwe yo kwiga no kwiyubaka, ndetse ugashyigikira gahunda zo kurwanya ibiyobyabwenge binyuze mu bukangurambaga bwa "Each One Reach One."

Ibitaramo bya "African Gospel Echoes" bitegerejwe nk'umwanya udasanzwe wo kongera guhuriza hamwe Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda zituye muri Australia, binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Ku ruhande rw'abategura ibi bitaramo, bavuga ko intego atari ugutegura igitaramo kimwe gusa, ahubwo ari ugutangiza urubuga ruzajya ruhuza umuziki wa Gospel nyafurika n'abawukunda ku Mugabane wa Australia, bityo rukazavamo umuco mushya wo kwakira buri mwaka abahanzi baturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika. Kanda hano ugure itike


Richard Nick Ngendahayo ategerejwe mu bitaramo bitatu bizabera muri Australia mu rugendo rw’ivugabutumwa ryagutse


Adrien Misigaro wakoranye indirimbo n’abahanzi banyuranye yatumiwe mu ruhererekane rw’ibitaramo “African Gospel Echoes”

Ibitaramo bitatu byo kuramya no guhimbaza Imana bizaba ku wa 12 Nzeri 2026, tariki 19 Nzeri 2026, na 26 Nzeri 2026



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...