Kuri uyu wa Gatatu ni bwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko rimaze kwakira ubusabe bw’abatoza 688 bujuje ibisabwa bifuza umwanya w’Umutoza Mukuru w’ikipe y’igihugu, Amavubi.
Yavuze ko icyiciro kigiye gukurikiraho ari icy’amajonjora hashingiwe ku mpamyabumenyi z’ubutoza, uburambe mu gutoza amakipe y’ibihugu, no kuba baragize uruhare mu marushanwa akomeye arimo igikombe cya Afurika n’Igikombe cy’Isi.
FERWAFA yavuze ko abazatoranywa bazakomeza mu cyiciro gikurikiraho kigizwe n’ibizamini byo kubazwa n’isuzuma rya nyuma mbere yo gutangaza umutoza watoranyijwe.
InyaRwanda yamenye ko muri aba batoza 688 harimo Umunya-Morocco, Adil Erradi Mohammed watoje APR FC hagati ya 2019 na 2023. Harimo kandi n’Umufaransa Jullien Mette watoje Rayon Sports mu ntangiriro za 2024 kugeza mu kwezi kwa muri uwo mwaka.
Harimo harashakwa umutoza w’Amavubi nyuma Adel Amrouche wayatozaga yirukanwe.

Adil watoje APR FC ari mu basabye gutoza APR FC

Julien Mette watoje Rayon Sports nawe ari mu basabye gutoza Amavubi
