ADEPR: Pasiteri Safari wiyahuye nyuma yo gufatwa asambana, yasimbujwe Pasiteri Rwigema

Iyobokamana - 20/06/2016 11:15 AM
Share:
ADEPR: Pasiteri Safari wiyahuye nyuma yo gufatwa asambana, yasimbujwe Pasiteri Rwigema

ADEPR yashyize mu bikorwa icyemezo yafatiye Rev Pastor Safari Theogene wayoboraga itorero ry’Akarere rya Rulindo, wafashwe asambana agahita yiyahura. Uyu mupasiteri yatswe inshingano ze mu itorero zihabwa Pasiteri Rwigema Donatien wakorera umurimo w'Imana muri Rwamagana.

Mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi 2016, nibwo Pasiteri Safari Theogene yafatiwe mu cyaha cyo gusambana, bimutera ipfunwe ahitamo kwiyahura. Ku bw’umugisha, umugambi mubisha yari yihitiyemo wo kwimanika mu kagozi ntiwaje kugerwaho kuko yaje kurokorwa n’abantu bahise bamutungukaho.

Kuri iki cyumweru tariki ya 19 Kamena 2016, nibwo umushumba mushya usimbura Pasiteri Safari yamurikiwe abakristi b’i Shyorongi. Amakuru Inyarwanda.com ikesha umwe mu bakristo bo muri ako karere, yatangaje ko Pasiteri Safari yasimbuwe na Rev Pastor Rwigema Donatien. Yagize ati:

Kuri iki cyumweru, ADEPR Shyorongi twakiriye umushumba mushya w’Akarere ka Rulindo,Bwana Rwigema Donatien , yaje aturutse mu karere ka Rwamagana. Yari aherekwejwe n’umushumba wa Gakenke Pastor Cyiza Thaddee.

Pastor Safari Theogene wahagaritswe ku mirimo muri ADEPR, bivugwa ko atari ubwa mbere yari agerageje kwiyahura kuko mbere ngo yabikoze akoresheje ibinini. Andi makuru kandi avuga ko atari ubwa mbere avuzweho icyo cyaha cyo gusambana ndetse hari n’abakristo bemeza ko itorero rya ADEPR ryigeze kumuhagarika azira iyo ngeso.

Umuyobozi mukuru akaba n’umuvugizi mukuru wa ADEPR, Rev Sibomana Jean yatangaje ko Pasiteri Safari yahagaritswe kubera icyo cyaha cy’ubusambanyi. Kumuhagarika ngo babikoze kuko nta kindi kintu kindi bari kumukorera, usibye kumusengera ndetse ibyo byo bakaba bakibikomeje kugira ngo abashe kwihana icyaha.

Ubundi bufasha se waha umuntu wasambye ni ubuhe? ni ukumufasha mu by’ubuzima gusa kugirango yihane ariko nta bundi bufasha dufite twamuha kuko icyaha cy’ubusambanyi yaragikoze. Nk’ubuyobozi (bwa ADEPR) twamwambuye inshingano z’ubupariteri ariko icyo tumufasha ni ukwihana icyaha. Rev Sibomana Jean

Rev Sibomana Jean watanze itegeko ryo guhagarika Pastor Safari

Rev Pastor Safari Theogene yavanywe ku mwanya yari ariho ntiyagira undi ahabwa mu gihe abandi bagiye bimirwa bagahabwa indi mirimo. Ni mu namayo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7/6/2016 aho ubuyobozi bukuru bw’ Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR bwashyize mu myanya aba Pasitori mu buryo bukurikira:

1. Musanze:Pastor  Nsengiyumva Laurien (Yayoboraga Nyamasheke) ,

2.Rulindo: Pastor  Rwigema Donatien (Yayoboraga Rwamagana),

3.Gasabo: Pastor  Niyonzima Alexis (Yayoboraga Kirehe),

4. Nyabihu: Pastor Nsengiyumva Innocent (Yayoboraga Musanze),

5.Rubavu: Pastor Akoyiremeye P. Claver (Yayoboraga Ngororero),

6.Nyarugenge:Pastor Josue Masumbuku (Yayoboraga Rubavu)

7.Gisagara: Pastor Claude (Yari umukuru w’Itorero I Nyarugenge)

8.Bugesera: Pastor Ruyenzi Erneste(Yari umuyobozi wa Kicukiro),

9. Kirehe: Pastor Kaboyi Ndatabaye Agge (Yari umuyobozi wa Gasabo),

10.Kicukiro; Pastor Ntakirutimana Frorien (Yayoboraga Nyarugenge)

11.Nyamasheke;Pastor Ndimubayo Charles (Yayoboraga Rutsiro)

12.Rutsiro: Pastor Ndizeye Charles(Yayoboraga Nyabihu)

13.Huye: Pastor Kabagire Charles (Yayoboraga Nyamagabe)

14.Nyamagabe:Pastor Bizimana Gabriel (Yayoboraga Huye)

Safari Theogene

Pastor Safari Theogene wamaze kwamburwa inshingano muri ADEPR


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...