Adel Amrouche uri mu nzira zo kwirukanwa mu Amavubi arazira iki?

Imikino - 12/01/2026 1:46 PM
Share:

Umwanditsi:

Adel Amrouche uri mu nzira zo kwirukanwa mu Amavubi arazira iki?

Adel Amrouche ari mu nzira zo kwirukanwa ku mwanya wo kuba umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, nyuma yo guta akazi akagenda nta ruhushya afite nk'uko anmakuru agera ku inyaRwanda abihamya.

Mu minsi yashize ni bwo hagiye hanze amafoto ya Adel Amrouche ari kumwe n’abakinnyi batatu bavukana bakina muri Azerbaijani byavugwaga ko bashobora kuzahamagarwa mu Amavubi mu minsi iri imbere.

Ni Joy-Lance Mickels usanzwe ukinira Sabah FK wigeze guhamagarwa mu Amavubi yiteguraga Benin na Afurika y’Epfo mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 ariko birangira ataje kubera ikibazo cy’imvune.

Abandi ni impanga ye yitwa Joy-Slayd Mickels ukinira SF Uevekoven na  Leroy-Jacques Mickels ukinira FC Zira.

Usibye aba bakinnyi Adel Amrouche yabonanye na myugariro w’Amavubi, Mutsinzi Ange, nawe usanzwe akinira FC Zira. Byari byavuzwe ko uyu mutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ahita akomereza mu Bubiligi aho azahura na Samuel Gueulette ukinira Raal La Louvière na Hakim Sahabo ukinira Standard de Liège zo mu cyiciro cya mbere gusa birangira atagiyeyo.

Amakuru InyaRwanda yamenye n'uko uyu mutoza yagiye gusura aba bakinnyi nyuma y’uko yari yarataye akazi akigira i Burayi ubundi ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA rikamwandikira rimusaba ibisobanuro. Yahise ajya kubasura nk’urwitwazo kandi nyamara bitari biri muri gahunda.

Nyuma y’ibi hafashwe umwanzuro ko Adel Amrouche agomba kwirukanwa bitewe n'aya makosa, hakiyongeraho andi yo kuba hari abakinnyi adahamagara mu ikipe y’igihugu kandi babikwiye ndetse no kuba nta musaruro mwiza afite.

 Yagizwe umutoza w’Amavubi mu kwezi kwa 3 mu mwaka ushize aho kugeza ubu amaze gutoza imikino 8 irimo 6 y’amarushanwa n’ibiri ya gicuti. Muri iyi mikino yatsinzemo umwe wa Zimbabwe igitego 1-0, anganya 1 naho atsindwa itandatu. Muri iyi mikino yose ikipe y’igihugu yinjijemo ibitego 2 naho yinjizwamo ibitego 10.

Adel Amrouche agiye kwirukanwa mu Amavubi

Mu kwezi kwa 3 k'umwaka ushize ni bwo yagizweuumutoza w'Amavubi 

Adel Amrouche ari kumwe n'abakinnyi muri Azerbaijani



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...