Mu minsi yashize ni bwo hagiye hanze amafoto ya Adel Amrouche ari kumwe n’abakinnyi batatu bavukana bakina muri Azerbaijani byavugwaga ko bashobora kuzahamagarwa mu Amavubi mu minsi iri imbere.
Ni Joy-Lance Mickels
usanzwe ukinira Sabah FK wigeze guhamagarwa mu Amavubi yiteguraga Benin na
Afurika y’Epfo mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 ariko birangira
ataje kubera ikibazo cy’imvune.
Abandi ni impanga ye yitwa Joy-Slayd Mickels ukinira
SF Uevekoven na Leroy-Jacques Mickels
ukinira FC Zira.
Usibye aba bakinnyi Adel Amrouche yabonanye na
myugariro w’Amavubi, Mutsinzi Ange, nawe usanzwe akinira FC Zira. Byari
byavuzwe ko uyu mutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ahita akomereza mu Bubiligi
aho azahura na Samuel Gueulette ukinira Raal La Louvière na Hakim Sahabo
ukinira Standard de Liège zo mu cyiciro cya mbere gusa birangira atagiyeyo.
Amakuru InyaRwanda yamenye n'uko uyu mutoza yagiye
gusura aba bakinnyi nyuma y’uko yari yarataye akazi akigira i Burayi ubundi
ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA rikamwandikira rimusaba
ibisobanuro. Yahise ajya kubasura nk’urwitwazo kandi nyamara bitari biri muri
gahunda.
Nyuma y’ibi hafashwe umwanzuro ko Adel Amrouche
agomba kwirukanwa bitewe n'aya makosa, hakiyongeraho andi yo kuba hari abakinnyi
adahamagara mu ikipe y’igihugu kandi babikwiye ndetse no kuba nta musaruro
mwiza afite.
Yagizwe umutoza w’Amavubi mu kwezi kwa 3 mu mwaka ushize aho kugeza ubu amaze gutoza imikino 8 irimo 6 y’amarushanwa n’ibiri ya gicuti. Muri iyi mikino yatsinzemo umwe wa Zimbabwe igitego 1-0, anganya 1 naho atsindwa itandatu. Muri iyi mikino yose ikipe y’igihugu yinjijemo ibitego 2 naho yinjizwamo ibitego 10.


Mu kwezi kwa 3 k'umwaka ushize ni bwo yagizweuumutoza w'Amavubi

Adel Amrouche ari kumwe n'abakinnyi muri Azerbaijani
