Adekunle Gold yigeze kwifuza gupfa afite imyaka 20

Imyidagaduro - 16/05/2026 8:53 AM
Share:

Umwanditsi:

Adekunle Gold yigeze kwifuza gupfa afite imyaka 20

Umuhanzi w’icyamamare muri Afrobeats, Adekunle Gold, yatangaje ko ubuzima yabayemo bwo kubana n’indwara y’amaraso izwi nka “Sickle cell” bwamubereye bubi cyane kugeza ubwo yigeze kwifuza gupfa akiri mu kigero cy’imyaka 20.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Angela Yee, Adekunle Gold yavuze ko ubuzima bwo kubana n’iyi ndwara bwamugoye cyane, cyane cyane bitewe n’uko abantu benshi bamufataga nk’uwenda gupfa igihe cyose yababwiraga ko afite iriya ndwara. Ibi ngo byatumaga yisanga mu bwigunge no mu bwoba bw’ejo hazaza he.

Yagarutse ku bihe bikomeye yanyuzemo afite imyaka 20, avuga ko icyo gihe yagize uburibwe bukabije cyane bwatewe n’iyi ndwara, bikagera aho yumva ubuzima bwe butagifite icyerekezo. Ni bwo ngo yageze ku rwego rwo gusenga asaba Imana ko yamwakira akava muri ubwo buzima bw’ububabare bukabije.

Yagize ati: “Mfite imyaka 20 nagize ububabare bukomeye cyane mu buzima bwanjye. Nageze aho nsaba Imana ko yanyambura ubuzima. Ndetse na mama wanjye, wasangaga ambwira cyane iyo nabivugaga, icyo gihe ntiyigeze anganiriza nk’uko asanzwe abikora, kuko byari bimaze kumera nk’aho ari yo nzira yonyine yasigaye.”

Adekunle Gold yavuze ko icyo gihe ububabare bwari bukabije ku rwego rwo hejuru ku buryo no mu muryango we byabaye ingorabahizi kubyakira.

Gusa yongeraho ko kuri ubu yishimira kuba akiriho, kandi akaba akomeje urugendo rwo kubana n’iyi ndwara mu buryo bwiza bushoboka, ashimira Imana yamufashije gukomeza kubaho.

Uyu muhanzi yavuze ko ubuzima bwe ari ubuhamya bw’uko nubwo “Sickle cell” ari indwara igoye, umuntu ashobora gukomeza kubaho no kugera kure mu buzima igihe abonye ubufasha n’imbaraga zo kudacika intege.

Adekunle Gold yavuze ku rugendo rutoroshye rwo kubana na “Sickle cell, agaragaza ko yigeze kugera aho yifuza gupfa kubera ububabare bukabije yamazemo igihe


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...