Ni
kenshi cyane abantu badashimirwa uruhare rwabo n’imbaraga zabo bitewe n’uko
benshi baba batekereza ko ari ibintu bisanzwe kandi ari na ko ibintu byagakwiye
kubaho iminsi yose.
Abagore
ni bamwe mu badashimirwa na benshi nk’uko byagakwiye ari imwe mu mpamvu nyamukuru
umuhanzikazi Addy d’Afrique yakoze mu nganzo akaririmba indirimbo “Banguka
unyihoreze” akaba ari n’indirimbo yakoreye mama we.
Mu
kiganiro na Inyarwanda, Addy yagize ati “Banguka Unyihoreze(Mawe) ni indirimbo
ihamagara Mama, ikamubwira urukundo n’urukumbuzi rusobetse umutima. Ni ijwi
ry’umwana wifuza ko Mama yumva amagambo atabashije kuvuga mu buzima busanzwe.”
Akomeza
agira ati: “Iyi ndirimbo yakozwe by’umwihariko ngo iturwe Mama, kandi yeguriwe
ba Mama bose, ababyeyi batanga urukundo rutagira ikiguzi, kwihangana
n’ubwitange butagira iherezo. Mwubahwe bidashira.”
Ni indirimbo uyu muhanzikazi yashyize hanze kuri uyu wa Gatandatu nyuma y’igihe kirekire ayikoraho hamwe na Producer Lou wakoranye na Director Rugema watunganyije amashusho.
Umuhanzikazi Addy d’Afrique yashyize hanze indirimbo nshya yise “Banguka unyihoreze”
Reba indirimbo “Banguka unyihoreze” y'umuhanzikazi Addy d’Afrique
