Addy d'Afrique yahishuye ko amashimwe ye atabarika yavuyemo indirimbo yakoranye na MaLiyah

Imyidagaduro - 29/06/2026 2:58 PM
Share:
Addy d'Afrique yahishuye ko amashimwe ye atabarika yavuyemo indirimbo yakoranye na MaLiyah

Umuhanzikazi Addy d'Afrique, uri mu bakomeje kuzamura injyana gakondo binyuze mu guhuza ubusizi n'umuziki, yashyize hanze indirimbo nshya yise "Nje Kugushima", yakoranye na MaLiyah, avuga ko yayikomoye ku mashimwe menshi afitiye Imana nyuma yo kwitegereza ibitangaza yakoreye abantu batandukanye.

Iyi ndirimbo "Nje Kugushima" iri mu njyana gakondo ivanze na Classical music, yakozwe mu buryo bw'amajwi na Timber Wise, mu gihe amashusho yayo yatunganyijwe na Eli_B afatanyije na OD Reels.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Addy d'Afrique yavuze ko "Nje Kugushima" yavuye mu mashimwe ye menshi, ariko akaba atari indirimbo ivuga ku buzima bwe gusa, ahubwo ari ubutumwa bwubakiye ku bikorwa bikomeye Imana ikomeje gukorera abantu.

Ati: "Inganzo yayo nayikuye mu mashimwe yanjye atabarika, ariko nanirinze kwivugaho, mvuga ku bandi bantu; abari barabuze urubyaro bakarubona, imfubyi zarengewe n'Imana, intabwa zatabawe. Mbese narebye muri buri nguni".

Yakomeje agira ati: "Naravuze nti: 'Reka ibe indirimbo yo gushima. Uwayumva cyangwa akabona abandi bashima, na we asubirane imbaraga, amenye ko Imana yiringirwa itajya ibeshya, ahubwo ko igihe cye gishobora kuba kitaragera.' Zaburi ya 103 ni yo isobanura neza ubutumwa bwa 'Nje Kugushima'."

Yahisemo gukorana na MaLiyah kubera ubuhanga n'imico ye

Addy d'Afrique yavuze ko kuva yatangira gutekereza kuri iyi ndirimbo, yahise atekereza MaLiyah [Ingabire Ndinda Marie Ange], kubera impano ye ndetse n'uburyo basanzwe baziranye. Yagize ati: "Usibye ubuhanga abantu bamuziho mu kuririmba, afite n'ubupfura kandi arasabana cyane ku buryo gukorana na we byoroha."

Yakomeje agira ati: "Nkimara kugira igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo, ni we wahise uza mu mutwe kuko asanzwe aririmba indirimbo zo guhimbaza Imana kandi ni inshuti yanjye. Nashakaga guhuza classical music na gakondo, ni yo mpamvu nahisemo kuyikorana n'umuhanga muri classical. Ikindi kandi twaraniganye."

Addy d'Afrique, amazina ye bwite akaba Ishimwe Adelaide, yavukiye mu Karere ka Rubavu. Ubusizi ni impano yatangiye gukoresha akiri muto. Ati: "Nkora ubusizi nkabuvanga n'ubuhanzi."

Mu kiganiro yahaye InyaRwanda mu bihe byashize, yasobanuye ko yatangiye kwandika ibisigo akiri mu mashuri abanza, aho yitabiraga amarushanwa atandukanye ndetse akegukana ibihembo.

Avuga ko gukomatanya ubusizi n'indirimbo bituma ubutumwa bwe burushaho kugera ku bantu. Yagize ati: "Hari igihe indirimbo mba nyitekereza nkumva ubutumwa bwayo butari bube bwimbitse nk'uko bwaba buri mu gisigo. Icyo gihe ndabwagura kugira ngo bugere ku bantu mu buryo nshaka."

Addy d'Afrique yatangiye gukunda umuziki akiri umwana, abinyujije mu mbyino gakondo mbere yo gutangira kuririmba mu bukwe no mu bindi birori.

Yaje kumenyekana cyane mu 2020 nyuma yo gusubiramo indirimbo "Urukerereza" ya Clarisse Karasira na Mani Martin, ibintu byamufunguriye amarembo yo gukomeza gukora umuziki nk'umwuga.

Mu bihangano amaze gushyira hanze harimo Mundangire, Rudasumbwa, Ubuzima, Iby'Isi, Kamaliza, Banguka, Unyihoreze, ndetse n'iyi nshya "Nje Kugushima."

Indirimbo ye nshya "Nje Kugushima" ni ubutumwa bwo gushimira Imana ku byo ikora buri munsi, inibutsa abantu bose ko n'iyo ibisubizo bitinze, kwizera Imana atari impfabusa kuko igihe cyayo ari cyo gihora gisumba ibindi byose.

Addy d'Afrique yashyize hanze indirimbo nshya "Nje Kugushima" yakoranye na MaLiyah

MaLiyah usanzwe ukora umuziki wa Gospel yahuje imbaraga na Addy d'Afrique bakorana indirimbo "Nje Kugushima"

REBA INDIRIMBO NSHYA "NJE KUGUSHIMA" YA ADDY D'AFRIQUE FT MaLiyah




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...