Acyegukana igikombe, Bruce Melodie yasabye Guverinoma kureba uko imbuga nkoranyambaga zahabwa "monetization" – VIDEO

Imyidagaduro - 22/12/2025 7:09 AM
Share:

Umwanditsi:

Acyegukana igikombe, Bruce Melodie yasabye Guverinoma kureba uko imbuga nkoranyambaga zahabwa "monetization" – VIDEO

Acyegukana igihembo cya Album nziza y’umwaka mu bihembo bya Isango Star Awards, umuhanzi Bruce Melodie yahise afungura ijwi agaragaza impungenge ku mibereho y’abahanzi n’abakora ibiganiro mu Rwanda, asaba Guverinoma kwihutisha igikorwa cyo gutuma imbuga zicururizwaho umuziki n’ibihangano zihabwa "monetization", kugira ngo impano n’umurimo wabo bibashe kubabyarira inyungu zifatika.

Bruce Melodie yavuze ko umwaka wa 2025 uri kugana ku musozo wamubereye uw’intsinzi n’inyigisho mu rugendo rwe rw’umuziki.

Mu byaranze uyu mwaka, harimo gusohora Album ye "Colorful Generation" yanegukanye igihembo cya Album nziza y’umwaka (Best Album of the Year) mu bihembo bya Isango Star Awards, byatanzwe mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 21 Ukuboza 2025, mu muhango wabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Nubwo yishimira ibi bihembo n’intambwe yateye, Bruce Melodie agaragaza ko uyu mwaka wanamubereye uwo kwiga byimbitse isoko ry’umuziki.

Avuga ko bibabaje kuba mu bindi bihugu umuhanzi ashobora gutungwa n’umuziki we, mu gihe mu Rwanda bikigoranye, ahanini bitewe n’uko imbuga nyinshi zicururizwaho umuziki n’ibihangano zitari “monetized”, bityo abahanzi n’abakora ibiganiro ntibungukirwe n’akazi kabo.

Ahera aho asaba Guverinoma kugira icyo ikora kuri iki kibazo, kugira ngo umuhanzi n’abakora ‘content’ bungukirwe n’ibyo bakora, kandi n’igihugu kibibyungukiremo.

Ati “Harimo no kwiga ubundi buryo umuntu yacuruzamo umuziki, kuko birababaje ukuntu ahandi umuziki ushobora gutunga umuntu yewe n'iyo yaba atagihari ariko nanone tunasaba Leta iminotize (Monitize) imbuga zicururizwaho imiziki harimo n'izi ngizi dukoreraho ibiganiro (Youtube) n'ubwo rimwe na rimwe bitagenda neza, ariko badufashe bizagenda bibona umurongo n'ibindi twarabishoboye ,icyo nticyakomeza kunanira. Kuko ni umwanya mwiza w'amafaranga yinjira mu gihugu, badufashe rwose."

Muri Mata 2025, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yatanze icyizere ku bakoresha YouTube avuga ko mu minsi iri imbere bashobora gutangira kubona amafaranga menshi, bitewe n’ibiganiro Leta y’u Rwanda ishaka kugirana na Google.

Ibi yabigarutseho ubwo yari yitabye Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko.

Yavuze ko hari icyifuzo cy’urubyiruko rukoresha YouTube gisaba ko u Rwanda rwashyirwa mu bihugu byemererwa kwakira amatangazo yamamaza, bigatuma abakoresha uru rubuga bunguka amafaranga.

Ati: “Twavuganye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na RURA, turebera hamwe uko habaho amasezerano atuma u Rwanda rujya mu bihugu byemererwa amatangazo, bityo urubyiruko rushyira ‘content’ kuri YouTube rukishyurwa.”

Ibi byatangajwe mu gihe abakoresha YouTube benshi bamaze igihe bijujutira ko uru rubuga rutabatunga bitewe n’uko amatangazo yamamaza (Ads) atagaragara mu Rwanda, bigatera igihombo gikomeye.

Igisubizo kirambye cy’iki kibazo gishobora guturuka ku mikoranire hagati y’u Rwanda na Google, bikaba byafasha abahanzi n’abandi bakora imbuga nkoranyambaga, ari na ko igihugu cyungukira mu misoro.

YouTube yafunguwe ku wa 14 Gashyantare 2005, ishingwa na Steve Chen, Chad Hurley na Jawed Karim, bahoze bakorera ikigo PayPal. Kuva icyo gihe, yakiriye miliyari z’abantu ku Isi yose, igira uruhare runini mu guhuza no gukwirakwiza umuziki n’ubundi buhanzi.

Mu rwego rwo kongera inyungu zayo, YouTube yashyizeho gahunda yo kwishyura abayikoresha, hashingiwe ku mubare w’ababareba n’igihe bamara bareba ibikorwa byabo (watch time). Kugira ngo umuntu ahabwe ‘monetization’, agomba kuba afite nibura abiyandikisha 1,000 (subscribers) n’amasaha ahagije yo kurebwa.

Nubwo bimeze bityo, gushaka ‘views’ kuri YouTube byatumye bamwe bifashisha inkuru mpimbano, imitwe y’inkuru ishukana, n’ibindi bikurura abantu, ari na ho havuka ibibazo byo gufungirwa konti cyangwa gukurwaho amashusho.

Umunyamakuru wa Isibo TV, Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement, aherutse kubwira InyaRwanda ko igisubizo cy’iki kibazo kiri mu maboko ya RURA, kuko ari rwo rwego rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zifite aho zihuriye n’ikoranabuhanga.

Ati: “Byaduteje igihombo gikomeye. Ku muyoboro wanjye DC TV Rwanda, 60% by’abawusura ni Abanyarwanda, bivuze ko ninjiza gusa nka 40% by’amafaranga nakagombye kwinjiza.”

Na none Julius Chitta, washinze umuyoboro wa YouTube Chitta Magic, yabwiye InyaRwanda, ko kuba amatangazo yaravuye muri ‘videos’ byabateje igihombo gikomeye, cyane ko ‘content’ bakora ireberwa cyane mu Rwanda.

Ati: “Igikwiye gukorwa ni uko habaho amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Google, kugira ngo AdSense na YouTube bikorere mu Rwanda, amatangazo agaruke, maze abakora ‘content’ n’igihugu kibibyungukiremo binyuze mu misoro.”

Yongeyeho ko kuri ubu abakora ‘content’ batanga imisoro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe amafaranga yakabaye yinjira mu Rwanda.

Ati: “Iyo dufite ubwo burenganzira, abakora ‘content’ barabyungukiramo, igihugu kikabona imisoro, kandi amafaranga twinjiza tukayakoresha mu Rwanda. Bityo bikagirira inyungu Abanyarwanda n’igihugu muri rusange.”


Acyegukanye igihembo cya Album nziza y’umwaka, Bruce Melodie yagaragaje ko intsinzi mu muziki itaruzura mu gihe abahanzi n’abakora ‘content’ mu Rwanda batarabona ‘monetization’ ku mbuga zicururizwaho ibihangano


Nubwo yishimira intambwe amaze gutera mu muziki, Bruce Melodie avuga ko igihe kigeze ngo umuziki nyarwanda uhabwe agaciro ku rwego mpuzamahanga binyuze mu gutunga abawukora, asaba Guverinoma kwihutisha “monetization”

Intsinzi ya Album Colorful Generation yabaye umwanya wo kuvuga ku kibazo kimaze igihe kibangamiye abahanzi n’abakora ibiganiro mu Rwanda, kuba imbuga zicururizwaho ibihangano zitabaha inyungu


Bruce Melodie yibutsa ko umuziki atari impano gusa, ahubwo ari urwego rw’ubukungu rushobora kwinjiriza igihugu amafaranga menshi, igihe imbuga nka YouTube zaba zifunguriwe ‘monetization’ mu Rwanda

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BRUCE MELODIE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...