Esther Senga aatuye i Kagugu mu mujyi wa Kigali, aakaba asengera muri Bethesda Holly Church ahazwi nko kwa Rugamba. Yatangiye umuziki mu mwaka wa 2018, ariko kuririmba muri rusange yabitangiye akiri muto mu ishuri ryo ku Cyumweru [Ecole de Dimanche], akomereza urwo rugendo mu makorali atandukanye.
Mbere yo kwinjira mu ruganda rw’umuziki nyirizina nk'umuhanzikazi wigenga, yabanje kumara igihe kinini ari mu makorali arimo Sauti Hewani na Imani Choir. Gusa kubera kunyura mu korali menshi mu rwego rwo kubatoza amajwi, "usanga nta n'imwe nicayemo nyirizina". Amaze gukora indirimbo ze zirimo: "Umusaraba", "Ndaje", "Ndema", "Ni Wowe" n'izindi.
Esther Senga yabwiye inyaRwanda ko mu buzima busanzwe adakora gusa umuziki wo kuririmba, ahubwo ko agira uruhare mu gutoza amakorari, kwigisha amajwi 'technical vocals', gucuranga mu bukwe no gufasha abaririmbyi mu buryo bwagutse.
Yateguje ko 2026 ari umwaka w’akazi gakomeye mu muziki we, aho azibanda cyane ku gutambutsa ubutumwa bwiza bwa Kristo biciye mu ndirimbo nyinshi ashaka kugeza ku bantu benshi, yifuza ko benshi bazagera kuri Kristo binyuze mu bihangano bye.
Ati: "Icyo nteganya mu 2026 ni umuziki, ni ugutambutsa ubutumwa bwiza bwa Kristo binyuze mu ndirimbo nyinshi nifuza kugeza ku bantu zitandukanye. Nifuza ko benshi baza kuri Kristo binyuze muri ibyo bihangano. Kandi uriya mwaka rwose ni umwaka ngiye gukoramo cyane ".
Ku ndangagaciro zikwiriye kuranga umuhanzi wa Gospel, Esther Senga yavuze ko umuramyi akwiriye kuba icyitegererezo (role model) ku bakristo ndetse n’abandi bantu, bakamwigiraho. Yagize ati: "Numva umuramyi yakabaye icyitegererezo cyiza ku bakristo ndetse n'abandi bantu bakajya bumva baba nkawe".
Ku bijyanye no gukora umuziki nk’umwuga, Esther avuga ko ari ngombwa cyane, kuko gukora umuziki ku giti cyawe bituma uwukora neza ukabasha kuwutegura no kuwutanga mu buryo bwiza, bikaba igice cy’ubuzima bwe.
Yahishuye ko abahanzi afatiraho icyitegererezo ari benshi, ariko mu by’ukuri abaza ku isonga ni Bosco Nshuti na Claudine. Avuga ko ari bo bamubereye intangiriro yo gukunda kuririmbira Imana mu buryo bwagutse.
Yavuze ko yamenye Bosco Nshuti akunda cyane gucuranga guitar na n'ubu, ibintu byatumye nawe abyifuza kandi abyigiraho, bityo akajya anasaba Imana kuzagura impano ye.
Ati: "Mu by'ukuri abahanzi mfatiraho icyitegererezo ni benshi kandi bose ngira icyo mbigiraho pe sinkubeshye ndabubaha ndabakunda, ariko umuntu watumye bimbamo cyane nkumva ko naririmbira Imana mu buryo bwagutse ni uwitwa Bosco Nshuti na Claudine.
Nibo bahanzi nabonye bwa mbere n'amaso yange, numva ndabakunze cyane, nifuza kuba nkabo, nkajya nanabisengera ngo Imana izagure impano yange. Ikindi nakunze muri Bosco Nshuti cyane icyo gihe yarimbaga acuranga guitar, ni uko byagenze!".
Esther Senga ni umuhanzikazi wuzuye impano, ufite intego yo gukoresha umuziki we mu gusakaza ubutumwa bwiza no gushimangira umuco wo gukunda Imana n’umuco w’indangagaciro nziza ku bakunzi be bose. Acuranga ibicurangisho birimo Guitar, Piano na Saxophone.
Mu muziki we, Esther Senga yibanda cyane ku gutamika isi ubutumwa bwa Yesu Kristo

Esther Senga avuga ko gukora umuziki nk'umwuga ari amahitamo yafata yihuse kandi ahora abisengera
Esther yahishuye ko yakundishijwe umuziki n'abarimo Bosco Nshuti uherutse kumirika album ya 4 mu gitaramo cy'amateka
Esther Senga yatangaje ko umwaka wa 2026 azawukoramo ibikorwa bihambaye mu muziki we
