Kuri
uyu wa gatanu kuri Hilltop Hotel i Remera, Action College yasoje amasomo y’abanyeshuri
130 bari bamaze igihe cyabo cy’ibiruhuko bari kwiga amasomo atandukanye
yiganjemo ay’indimi.
Ni
abanyeshuri bari mu byiciro bitandukanye yaba abana bato bakiga mu mashuri
abanza n’abandi biga mu mashuri yisumbuye hatitawe ku mashami y’ibyo bahisemo
gukurikirana.
Ibi
birori byari biyobowe na Anitha Pendo, byafunguwe na Lucas w’imyaka 8 wabimburiye
abandi bana ndetse anavuga mu izina ryabo ashimira ababyeyi babahaye amahirwe bakabohereza
kwiga mu ishuri ryiza rya Action College.
Abanyeshuri
basoje amasomo yabo bagiye bagaragaza ibyo bize harimo kuvuga ijambo mu ndimi
zitandukanye nk’Ikidage, Igishinwa, Igifaransa, Icyesipanyoro ndetse n’izindi
ndimi zitandukanye.
Ahirwe
na Ikirezi ni bamwe mu bagaragaje ubumenyi bw’indimi bavomye muri Action
College muri iki gihe y’ibiruhuko. Aba bana biga mu mashuri abanza, bavuze ijambo
ryabo mu Gishinwa banasemura mu Cyongereza ndetse baririmbira abitabiriye ibi
birori indirimo iri mu rurimi rw’Igishinwa.
Si
ukugaragaza ubuhanga n’ubumenyi bungutse binyuze mu magambo ashima gusa,
abanyeshuri hagati yabo bakoze ikiganiro mpaka mu rurimi rw’Icyongereza ku
ngingo igira iti “Dipolome yo muri kaminuza ntabwo igikenewe mu iterambere rya
muntu.”
Ababuranaga
bavuga ko Dipolome ya Kaminuza ari ingenzi mu iterambere rya muntu nibo
batsinze ndetse banahabwa imidari n’ishuri rya Action College mu rwego rwo
kubashimira. Banahawe igikombe cy’urwibutso ko bakoze ikiganiro mpaka ndetse
bakanitwara neza.
Umubyeyi
uhagarariye abandi babyeyi barereraga muri Action College, yashimiye iri shuri
ryahaye ubumenyi abana muri iki gihe cy’ibiruhuko, abarimu batanze ubumenyi
ndetse n’abana bashyize umuhate n’imbaraga mu kwiga.
Mu
nshuro zirenga ebyiri yasuye iri shuri aje kureba uko umwana we yiga, uyu
mubyeyi avuga ko yakiranwaga urugwiro iyo yageraga ku ishuri ndetse ko ibyo
yabashije kubonesha ijisho rye ari uko iri shuri ryita ku bumenyi bw’abanyeshuri
bigashimangirwa n’ibyo abana berekanye uyu munsi n’ahandi hose baba bari.
Yagize
ati “Ngewe ubwenge nabashije kubasura kandi byaranshimishije cyane. Buriya ni
byiza kujyana umwana ku ishuri ariko ukanamusura kugira ngo urebe ibyo aba ari
gukora. Nabasuye inshuro nk’ebyiri ariko bakirana urugwiro ababagana ku buryo
nashishikariza n’ababyeyi bagenzi bange kuzana abana babo aha. Action College
mwarakoze cyane.”
Umuyobozi muri Action College, Ingabire Cynthia yashimiye ababyeyi bifatanyije n’abana
babo mu munsi w’ibyishimo wo kwishimira ko bihuguye mu ndimi muri iki gihe cy’ibiruhuko
ndetse avuga ko nka Action College bishimiye ubumenyi abana bakuye muri iri
shuri.
Umuyobozi
muri Action College, Uhagarariye ababyeyi barerera mu ishuri rya Action College
ndetse n’uhagarariye abarimu muri Action College bakase umutsima (Cake) mu
rwego rwo kwishimira ubumenyi abanyeshuri bakomeje kuvoma muri iri shuri.