Action College yafunguye amashami mashya i Muhanga ndetse na Kabuga

Kwamamaza - 18/08/2025 3:43 PM
Share:

Umwanditsi:

Action College yafunguye amashami mashya i Muhanga ndetse na Kabuga

Mu rwego rwo gukomeza kunoza serivisi nziza ku babagana ndetse no kwegereza uburezi bw’icyitegererezo abantu, ishuri rya Action College ryafunguye ishami rishya mu karere ka Gasabo i Kabuga ndetse n’irindi mu karere ka Muhanga.

Nyuma y’uko abantu bakoraga urugendo rurerure bajya gushaka serivise za Action College, iri shuri ry’icyitegererezo mu gutanga ubumenyi n’uburere utasanga ahandi, ryafunguye amashami mashya abiri.

Ishami rya mbere ni iriherereye mu karere ka Gasabo i Kabuga munsi ya Gare kuri etaje nshya bakaba bakorera muri floor ya kabiri. Iri shami ryitezweho gufasha abantu benshi bo muri ibi bice bifuzaga kumenya no guhabwa serivise za Action College.

Ishami rya kabiri ni iriherereye mu karere ka Muhanga naryo rikaba rigiye gufasha abo muri aka karere ndetse n’abandi bose bakoroherwa no kugera kuri iri shami rya Action College.

Uku gufungura amashami mashya hirya no hino mu gihugu, bigaragaza icyizere abaturage bamaze kugirira iri shuri ndetse no kuba ibikorwa byaryo bikomeje kwegerezwa abaturage cyane.

Ubusanzwe iki kigo kigishaga amasomo arimo indimi nk’Icyongereza, Igifaransa, Igiswahili, Igishinwa, Icyesipanyore, Ikidage, Igitaliyani ndetse n’Ikinyarwanda.

Banatanga kandi impamyabushobozi (Certificates) zo ku rwego mpuzamahanga zirimo TOEFL, SAT, DELF, IELTS, TEF, Duolingo na HSK, bakanigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga.

Banigisha kandi amasomo agendanye n’ikoranabuhanga, arimo ICT, Computer Networking na Computer Maintenance.

Amasomo mashya yongewemo vuba arimo aya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro arimo kwigisha gusuka ibisuko by’amoko yose, gutunganya inzara (Pedicure na Manicure), kogosha, kudefiriza, gusiga ibirungo by’ubwiza (Make-up), gukora umusatsi karemano, kudoda na Culinary Arts.

Banongeyemo kwigisha abakandida bigenga (Candidat Libre), mu masomo ya Tourism and Hospitality, Accounting, Mathematics -Computer and Economy (MCE), Literature- Economics and Geography (LEG), History- Economics and Geography (HEG), HGL, Networking na Culinary Arts.

Izo serivise zose wazisanga ku mashami ya Action College yose ndetse n’ayo mashami mashya yafunguwe. Ushobora kandi guhamagara kuri ayo mashami;

Ishami riherereye muri CHIC:0787246268

Ishami rya Musanze:0788658977

Ishami rya Remera:0788603795

Ishami rya Kicukiro:0788254290

Ishami rya Kayonza:0788263050

Ishami rya Nyabugogo:0788648572

Ishami rya Rubavu:0794617294

Ishami rya Kabuga: 0788206233

Ishami rya Muhanga: 0788244248

Action College yafunguye ishami rishya i Kabuga na Muhanga

i Kabuga bakorera munsi ya Gare kuri etaje nshya ihari bakaba bakorera muri floor ya kabiri.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...