Action College ikomeje kuba ku isonga mu gutanga ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo - AMAFOTO

Kwamamaza - 16/06/2025 11:19 AM
Share:

Umwanditsi:

Action College ikomeje kuba ku isonga mu gutanga ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo - AMAFOTO

Ikigo cya 'Action College' kigisha indimi, gutwara ibinyabiziga n’indi myuga itandukanye gikomeje gushyira igorora abifuza kukigana, binyuze mu gutanga ubumenyi buhanitse kandi bukenewe ku isoko ry’umurimo.

Ubusanzwe iki kigo kigishaga amasomo arimo indimi nk’Icyongereza, Igifaransa, Igiswahili, Igishinwa, Icyesipanyore, Ikidage, Igitaliyani ndetse n’Ikinyarwanda.

Banatanga kandi impamyabushobozi (Certificates) zo ku rwego mpuzamahanga zirimo TOEFL, SAT, DELF, IELTS, TEF, Duolingo na HSK, bakanigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga.

Banigisha kandi amasomo agendanye n’ikoranabuhanga, arimo ICT, Computer Networking na Computer Maintenance.

Amasomo mashya yongewemo vuba arimo aya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro arimo kwigisha gusuka ibisuko by’amoko yose, gutunganya inzara (Pedicure na Manicure), kogosha, kudefiriza, gusiga ibirungo by’ubwiza (Make-up), gukora umusatsi karemano, kudoda na Culinary Arts.

Banongeyemo kwigisha abakandida bigenga (Candidat Libre), mu masomo ya Tourism and Hospitality, Accounting, Mathematics -Computer and Economy (MCE), Literature- Economics and Geography (LEG), History- Economics and Geography (HEG), HGL, Networking na Culinary Arts.

Icyicaro gikuru cy’iki kigo giherereye mu Mujyi wa Kigali mu nyubako ya CHIC, mu igorofa rya kabiri mu muryango wa mbere (045C).

Kinafite amashami hirya no hino mu gihugu, aho kinakorera i Remera mu nyubako ya Sar Motor, Nyabugogo mu nyubako yo kwa Materne n’i Musanze mu nyubako Melano ikoreramo.

Umwihariko w’iki kigo ni uko nko mu kwigisha indimi, gikoresha abarimu barimo n’abanyamahanga bavukiye mu bihugu bikoresha ururimi umuntu ashaka kwiga, nk’ururimi rwabo gakondo.

Ni mu gihe ku biga amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga, bo bigishwa ku buryo batsindsa ibizamini 100%.

Ubishaka ashobora kwiga muri gahunda ya ku manywa (Day Program), nimugoroba (Evening Program), ndetse no mu mpera z’icyumweru (Weekend Program).

Bagira kandi umwihariko wo kwigisha bakoresheje iya kure (Online) ku buryo umuntu utabona umwanya wo kujya ku ishuli aba ashobora kwiga kandi neza.

Uwifuza ibindi bisobanuro yahamagara kuri 0787246268 muri CHIC, 0788648572 ku ishami rya Nyabugogo, 0788603795 ku ishami rya Remera, no kuri 0788658977 ku ishami rya Musanze.

Action College ikomeje kuba ubukombe mu gutanga ubumenyi bukenewe ku isoko ry'umurimo

Serivisi wasanga muri Action College

Bigisha gutwara ibinyabiziga kandi ntawe utsindwa

Bagufasha kwiga indimi ukazivuga nk'uwazivukiyemo

Ibijyanye n'ubwiza byose niho bibarizwa

Bafite Salon bigishirizamo abashaka kumenya kwita ku musatsi

Abifuza kumenya ibijyanye no gusiga ibirungo by'ubwiza bagana Action College

Bigisha mudasobwa ukaba intyoza mu gihe gito

Abafite inzozi zo kuzaba abadozi b'umwuga, Action College yabatekerejeho

Imashini bigishirizaho zijyanye n'igihe

Abatetsi b'umwuga bava muri Action College

Abana barakirwa mu biruhuko

Amarembo arafunguye muri Action College

Intsinzi yawe niyo bashyize imbere

Nyura hano urebe amafoto menshi agaragaza ibyiza byose wasanga muri Action College: https://flic.kr/s/aHBqjCi3Co

AMAFOTO: Doxvisual - InyaRwanda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...