ACP Rutikanga Boniface yaburiye abiyandarika kuri TikTok Live n’abakora ‘House Parties’

Imyidagaduro - 08/08/2026 10:07 PM
Share:

Umwanditsi:

ACP Rutikanga Boniface yaburiye abiyandarika kuri TikTok Live n’abakora ‘House Parties’

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yaburiye abajya mu tubari n’utubyiniro, abakora ‘House Parties’ ndetse n’abakora ibikorwa bigayitse mu ruhame, ko Polisi itazongera kubyihanganira.

ACP Rutikanga yavuze ko Polisi ikurikirana imyitwarire igayitse ikorerwa mu ruhame, cyane cyane ibigaragara ku mbuga nkoranyambaga nka TikTok Live, aho hari bamwe bagaragara mu bikorwa by’ubusambanyi no kwiyandarika.

Ati: “Ku kibazo cyo kwiyandarika, ubwomanzi n’ubusambanyi, tuzahera ku mbuga nkoranyambaga, TikTok Live. Kandi bagira ngo ntituba tubibona, turabikurikirana, turabibona. N’ababikora turababona, tuzabashaka.”

Yaburiye kandi abafite amazu akodeshwa akorerwamo ibirori byigenga (house parties), abasaba kutazongera gukodesha amazu yabo ku bantu bakoreramo ibikorwa binyuranyije n’amategeko cyangwa bigayitse.

Ati: “Abantu bafite inzu bakodesha bakoreramo house parties, umuzamu akabaha urufunguzo bakinjiramo, nyirinzu uzabakodesha, n’abandi bose bazabinjyenderamo.”

ACP Rutikanga yakomeje avuga ko n’abacuruza utubari, utubyiniro n’ahandi hahurira abantu benshi bazajya bagira uruhare mu gukumira imyitwarire mibi ibera mu nyubako zabo, kuko na bo bazajya babazwa ibibera aho bakorera.

Ati: “Abacuruza utubari, night clubs n’ahandi hose banywera, imyitwarire mibi y’abantu bari aho bazayibazwa na bo, kuko ntabwo tuzajya tureba abantu bari aho biyandarika batwawe n’ikintu bise ‘gutwika’, bakavuga ngo ni uko ari ‘abajeni’, ngo bigezweho.”

Yavuze ko Polisi izakorana n’abategura ibitaramo, aba-DJ n’abandi bafite aho bahurira n’imyidagaduro kugira ngo hakumirwe imyitwarire idakwiye.

Ati: “Abavuga ngo mu Rwanda ntiharyoshye, bazajye aho babyina bambaye ubusa babyinireyo, ariko hano ntabwo tuzongera kubyemera. Tuzakorana n’abantu bose, ari abategura ibitaramo, ari aba DJ, hari imyitwarire tutazongera kwemera.”

ACP Rutikanga yavuze ko intego ari ukurinda indangagaciro z’abanyarwanda no gukumira imyitwarire ishobora kugira ingaruka ku muryango no ku rubyiruko. Ati: “Ntabwo twabona abantu bagenda bashira buhoro buhoro, ejo twazagira abantu b’ibisenzegeri gusa.”


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...