ACP Rutikanga yabitangaje
mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X, aho yabanje kwifuriza Abanyarwanda
gutangira neza icyumweru gishya, anavuga ko impera z’icyumweru zari zaranzwe
n’ibyishimo, birimo intsinzi y’Ikipe y’Igihugu Amavubi n’umuganda rusange
wahuje urubyiruko hirya no hino mu gihugu.
Yagize ati: “Yari weekend
y’ibyishimo! Ikipe y’igihugu Amavubi yagaruye akanyamuneza kuri benshi.
Umuganda rusange na wo uhuza urubyiruko hirya no hino, ruboneraho kwishimana no
‘kurya show ruri sober’.”
Yakomeje asaba abakoresha
umuhanda kwibuka ko buri wese afite uruhare mu kuwugiramo umutekano, ati: “Ariko
kandi, twibuke ko mu muhanda turi ab’ingenzi.”
ACP Rutikanga yasabye
abatwaye ibinyabiziga kutabikoresha igihe bumva batameze neza, kugira ngo
birinde impanuka zishobora guterwa no kutagira ubushobozi bwo gutwara neza.
Yasabye kandi abatwara
ibinyabiziga kubaha abanyeshuri n’abandi bagenzi igihe bambuka umuhanda,
bakabaha inzira kandi bakirinda kubashyira mu kaga.
Ku babyeyi cyangwa abandi
batwara abana bato babajyana ku ishuri, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda
yabasabye kutareka abana bakambuka umuhanda bonyine, ahubwo bakabafata ukuboko.
Yanasabye ababyeyi
kwibutsa abantu baha inshingano zo kujyana abana ku ishuri ko umutekano wabo
ugomba guhabwa umwanya wa mbere.
ACP Rutikanga yasabye
buri wese gutangira iki cyumweru yiyemeje kugira uruhare mu gukumira impanuka
no guteza imbere umutekano wo mu muhanda.
Yasoje asaba abakoresha
umuhanda gutanga ibitekerezo ku zindi ngamba bakwiye gufata kugira ngo umuhanda
urusheho kuba ahantu hatekanye, ashimangira ubutumwa bwa Polisi bugira buti: “Turindane
Tugereyo Amahoro.”
