ACP Boniface Rutikanga yibukije ababyeyi akamaro k'umutekano w’umwana

Amakuru ku Rwanda - 28/09/2026 10:24 AM
Share:

Umwanditsi:

ACP Boniface Rutikanga yibukije ababyeyi akamaro k'umutekano w’umwana

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP B. Rutikanga, yasabye abakoresha umuhanda bose gutangira icyumweru bashyira imbere umutekano, by’umwihariko kwirinda gutwara ibinyabiziga igihe umuntu atameze neza no kurushaho kwita ku bana bambuka umuhanda.

ACP Rutikanga yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X, aho yabanje kwifuriza Abanyarwanda gutangira neza icyumweru gishya, anavuga ko impera z’icyumweru zari zaranzwe n’ibyishimo, birimo intsinzi y’Ikipe y’Igihugu Amavubi n’umuganda rusange wahuje urubyiruko hirya no hino mu gihugu.

Yagize ati: “Yari weekend y’ibyishimo! Ikipe y’igihugu Amavubi yagaruye akanyamuneza kuri benshi. Umuganda rusange na wo uhuza urubyiruko hirya no hino, ruboneraho kwishimana no ‘kurya show ruri sober’.”

Yakomeje asaba abakoresha umuhanda kwibuka ko buri wese afite uruhare mu kuwugiramo umutekano, ati: “Ariko kandi, twibuke ko mu muhanda turi ab’ingenzi.”

ACP Rutikanga yasabye abatwaye ibinyabiziga kutabikoresha igihe bumva batameze neza, kugira ngo birinde impanuka zishobora guterwa no kutagira ubushobozi bwo gutwara neza. Ati: “Niba wumva utameze neza, ntutware ikinyabiziga.”

Yasabye kandi abatwara ibinyabiziga kubaha abanyeshuri n’abandi bagenzi igihe bambuka umuhanda, bakabaha inzira kandi bakirinda kubashyira mu kaga. Ati: “Niba utwaye ikinyabiziga, ha inzira abanyeshuri n’abandi bagenzi igihe bambuka umuhanda.”

Ku babyeyi cyangwa abandi batwara abana bato babajyana ku ishuri, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yabasabye kutareka abana bakambuka umuhanda bonyine, ahubwo bakabafata ukuboko. Ati: “Niba utwaye umwana muto umujyanye ku ishuri, mufate akaboko igihe cyose.”

Yanasabye ababyeyi kwibutsa abantu baha inshingano zo kujyana abana ku ishuri ko umutekano wabo ugomba guhabwa umwanya wa mbere. Ati: “Niba kandi uhaye undi muntu inshingano zo kumujyana, mwibutse ko umutekano w’umwana ugomba kuza mbere ya byose.”

ACP Rutikanga yasabye buri wese gutangira iki cyumweru yiyemeje kugira uruhare mu gukumira impanuka no guteza imbere umutekano wo mu muhanda.

Yasoje asaba abakoresha umuhanda gutanga ibitekerezo ku zindi ngamba bakwiye gufata kugira ngo umuhanda urusheho kuba ahantu hatekanye, ashimangira ubutumwa bwa Polisi bugira buti: “Turindane Tugereyo Amahoro.”



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...