Buri mwaka CAF itanga ibihembo mu byiciro
bitandukanye birimo; icy’umukinnyi w’umwaka (abagabo n’abagore), umutoza
w’umwaka, ikipe y’Igihugu y’Umwaka, ikipe y’Umwaka, n’umukinnyi ukiri muto
w’umwaka.
Kuri ubu yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 30
bahataniye igihembo cy’umukinnyi mwiza wa 2025 mu bagabo. Muri abo bakinnyi
harimo Mohamed Salah ukomoka mu Misiri
akaba akinira Liverpool yo mu Bwongereza, Achraf Hakimi ukomoka muri Morocco
akaba akinira Paris Saint-Germain aho ari na bo bahabwa amahirwe menshi yo
kucyegukana.
Harimo kandi na Victor Osimhen ukomoka muri Nigeria
akaba akinira Galatasary yo muri Turukiya na Fiston Kalala Mayele ukinira
Pyramids FC nk’umwe mu bakinnyi bamaze igihe bitwara neza ku mugabane wa
Afurika.
Ibizagenderwaho hatangwa iki gihembo ni ibyo aba
bakinnyi bakoze kuva tariki ya 6 Muatarama kugeza tariki ya 15 Ukwakira 2025.
Ibirori byo gutanga ibi bihembo biteganyijwe
kuzabera mu murwa mukuru wa Maroc, Rabat, ku wa 15 Ukuboza 2025.
Abakinnyi bose bahatanye ni;
• Andre
Frank Zambo-Anguissa (Cameroon/Napoli)
• Fiston
Mayele (DR Congo/Pyramids)
• Mohamed
Salah (Egypt/Liverpool)
• Denis
Bouanga (Gabon/Los Angeles FC)
• Serhou
Guirassy (Guinea/Borussia Dortmund)
• Achraf
Hakimi (Morocco/Paris Saint-Germain)
• Oussama
Lamlioui (Morocco/RS Berkane)
• Victor
Osimhen (Nigeria/Galatasaray)
• Iliman
Ndiaye (Senegal/Everton)
• Pape Matar Sarr (Senegal/Tottenham Hotspur)