Ibi byabaye nyuma y’uko aba bombi babonywe bari kumwe ku mukino wa PSG wabereye kuri stade ya Parc des Princes mu Bufaransa mu Cyumweru gishize.
Amafoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Cardi B yicaye hafi cyane na Hakimi, ibintu byahise bituma abakoresha imbuga nkoranyambaga batangira gukeka ko bashobora kuba bakundana.
Nyuma y’ayo mafoto, abantu bakomeje gushakisha ibimenyetso byinshi ubundi hasangwa ko Cardi B aherutse gukurikira Achraf Hakimi kuri Instagram. Usibye ibi kandi ngo Achraf Hakimi na Card B basangiye n’amafunguro ya nimugoroba.
Kugeza ubu yaba Cardi B cyangwa Achraf Hakimi nta n’umwe uragira icyo atangaza kuri aya makuru ari kuvugwa cyane.
Cardi B yagiye agarukwaho cyane mu rukundo ndetse yigeze kubana n’umuraperi Offset. Ni mu gihe Hakimi we amaze igiye atagarukwaho mu rukundo nyuma yo gutandukana Hiba Abouk muri 2023.


Achraf Hakimi aravugwa mu rukundo na Card B
