Aha uhereye ku isoko n’ibikenewe muri iyi minsi ikintu
kirimo inama nyinshi ntabwo kigikora abantu badakeneye ibibashimisha byako kanya
bitabasaba gutekereza ibintu byinshi, umuhanzi rero ufite inganzo itaganisha aho
biragoye ko yashinga imizi.
Benshi mu bari bazwi mbere y’imyaka 5 ishize biragoye kuba
wababona ku rutonde rw’abahanzi bihagazeho muri iki gihe mu Rwanda bitari
ukuvuga gusa mu gikundiro ahubwo no mu buryo bwo kwinjiza amafaranga bishingira
no kubiciro bisabwa kugira ngo ube wabakoresha.
Ibi biterwa nuko imvugo yo kubwira umuhanzi ngo hari aho yaza
akaririmba mutavuganye ku mafaranga cyangwa ukazana ubucuti nyamara wowe
winjiza yashaje.
Nubwo wenda bigoye kuba wamenya neza ayo buri umwe
yishyurwa mu gitaramo kuko na none biterwa n’urugero kiriho aho kibera
nuwagiteguye ariko abo ubona bagezweho biragoye kubisukira.
Kugeza ubu Miliyoni 1Frw y’amafaranga y’u Rwanda niyo
itangazwa nababakoresha waheraho ngo mu bashe kuganira.
Ibi kandi nabwo ari mu bitaramo gusa nuwifuza kubayakorana
n’aba bahanzi indirimbo cyane ko aba asa nugiye kububakiraho izina na we yishyura
akayabo.
Hari amakuru ava mu bahanzi n’abantu ba hafi babo nababitabaza
mu bikorwa bya buri munsi ariko usanga yerekana ko ibiciro byamaze kuzamuka
ugerereranije.
Umwe muri abo bitari cyera yagarutse ku kazi yaragiye guha
umuhanzi habura iminsi 15 amubwira ko badahagaze neza bafite Miliyoni 1.5Frw
ariko igikorwa bafite kizabera hanze y’umujyi wa Kigali byibuze yaza akaririmba
iminota micye.
Umuhanzi amusubiza yamusubije ko bitakunda cyeretse byibuze
bujuje Miliyoni 2Frw naho ayo yayemera ari ibintu bibura byibuze iminsi 5.
Impamvu yatangaga nuko ngo bamuhaye macye kandi ari ibintu
bitari hafi bishobora kumubuza ibindi biraka hagati aho bavuga ko afite akazi
byakabaye bimuha arenze ayo aho hari ku ruhande rw’ibitaramo.
Mubyo mu ntangiriro za 2023 umwe mu bahanzi bagezweho yabwiwe ko hari uwifuza ko bakorana
indirimbo.
Umuhanzi yabwiye uwarimo amusaba ko yakorana indirimbo
numwe mu bahanzi nyarwanda batuye muri Canada bamuha Miliyoni 1Frw bakamumenyera
ibindi byose bisabwa mu buryo byifuza yaba aho bazakorera, ingendo, aho kurara
ibyo kurya n’ibindi.
Mu nyuma kandi indirimbo igacururizwa ku mbuga ze we ugiye
gutanga ‘collabo’ akanayigiraho byibuze 60% kubyo izajya yinjiza igihe cyose.
Abahanzi bamaze kwiyizera Miliyoni 1Frw bayibona nk’inote y’igihumbi
ya benshi nubwo ntawakemeza neza ibikorwa bafite hirya y’umuziki ariko hari
bamwe bamaze kwibikaho inyubako bafite imodoka nziza abandi barimo bubaka
ahantu kandi hameze neza.
Ni intambwe yo kwishimirwa ariko na none yakishimirwa
kurushaho babaye urwunguko bafite uyu munsi barushaho kurubyaza umusaruro yaba
mu buryo bwo gushaka uko bagura amarembo y’umuziki no kwiyubaka.
Kugaruka ku ngingo yo kwiyubaka bifite byinshi bisobanuye nubwo igiciro cyazamutse akanyamuneza nakavugirizo ari kose ariko na none hari abigeze kugera kure mu myaka yo hambere.Ubu bigoye kuba wamenya aho bari.
Ku rundi ruhande usanga hari abagihanyanyaza ariko wareba amafaranga bishyurwa kugirango bitabire igitaramo ugasanga atagera no ku bihumbi 100Frw.
Birumvikana ibya kera sibyo by’ubu ariko umuhanga w’umunyarwanda
yabivuze neza'Utamenya iyo ava ntiyamenya iyo ajya'.Nubwo hakiri urugendo ariko ubu umuhanzi ararisha ifi inkoko bishimangira ejo hazaza heza h'umuziki nyarwanda