Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh kuri uyu wa Gatanu.
Mu ijambo rye, yashimiye aba bofisiye n’abandi basirikare ku bwitange, ubufatanye n' imyitwarire myiza byabaranze mu gihe cyose cy’amahugurwa.
Yabasabye gukomeza kugira intego, gukomera ku kinyabupfura, no gushyira mu bikorwa ubumenyi bungukiye muri aya mahugurwa mu mirimo bazakora mu gihe kiri imbere.
Uyu muhango witabiriwe kandi n’abajenerali ba RDF n’abandi ba ofisiye bakuru.




