Iki
gitaramo cyabaye ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki 7 Kanama 2025, kibera muri
Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Ni ubwa mbere
Rafiki yari yitabiriye ibi bitaramo bigamije gususurutsa abantu binyuze mu
rwenya, ariko bikajyanishwa n’imbyino n’umuziki.
Hashize
amezi atanu C.I.M, itegura ibi bitaramo, ishyize imbere guteza imbere abahanzi
batandukanye, babaha urubuga rwo gusangiza abafana ubunararibonye bwabo,
kubataramira no kubabwira urugendo rwabo rwa muzika.
Mu
kiganiro na InyaRwanda, Rafiki yagize ati “Byari byiza cyane, ndashimira Fally
Merci wantumiye ndetse n’abantu bose bitabiriye. Kuri njye byari ibintu
bidasanzwe kuko simperuka kuba mu bitaramo byinshi. Urukundo rurahari kandi
ntirusaza – abo twataramiye mu buto baracyadufite ku mutima.”
Yongeyeho
ko uko yakiriwe byamusigiye umukoro wo gusubira muri ‘studio’ gukora ibihangano
bishya. Ati: “Bikomeje kunyereka ko ngomba gusubira muri studio vuba, kuko
twabahaye show ikomeye batagomba kwibagirwa.”
Muri
iki gitaramo, Rafiki yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe nka
"Ngufashe", "Bagambe", "Ikigunda", na
"Tukabyine", zatumye abitabiriye bazamuka mu munezero nk’igihe
yazisangaga ku maradiyo no mu tubari.
Rafiki
ni umwe mu bahanzi bagejeje injyana ya Coga Style ku rwego rwo hejuru mu
Rwanda, imenyekana mu buryo budasanzwe mu mpera z’imyaka ya 2000.
Umuziki
we wacuranzwe mu bato n’abakuru, ugasakara mu tubari, ku masoko no ku muhanda
aho abacuruzi bacurangirizaga abaguzi.
Ku
wa 4 Ukwakira 2008, yashyize hanze album ye ya mbere "Ica mbere"
iriho indirimbo 12, imukomeza nk’umwe mu bahanzi b’ikiragano gishya icyo gihe.
Yakoranye n’abahanzi bakomeye barimo Miss Jojo, Miss Channel, Professor Jay,
Jose Chameleone, Washington n’abandi.
Uyu muhanzi amaze imyaka myinshi mu muziki, akibukwa nk’uwarwanye urugamba rwo guha agaciro injyana nshya mu gihe benshi mu bakunzi b’umuziki bari bakurikiye cyane ibihangano byaturukaga mu bihugu bituranye n’u Rwanda.
Rafiki
yigarurira abafana be mu gitaramo cya Gen-Z Comedy cyabereye Camp Kigali
Umwami
wa Coga Style asusurutsa abakunzi be mu ndirimbo zakanyujijeho
Rafiki
ashimangira ko urukundo yahawe akiri muto rutarashira
Ishema
n’ibyishimo byigaragaza ku maso ya Rafiki ubwo yaririmbaga “Bagambe”
Abitabiriye basangiye na Rafiki urugendo rw’ibyishimo n’amateka ya muzika ye
Umushyushyarugamba akaba na Dj, Platy Wanyama ucuranga mu bitaramo bya Gen-z Comedy