Ni igitaramo cyabaye gihurirana
n’igitekerezo Kenny Mirasano yari amaranye imyaka ibiri, aho atekereza kujya
akora ibitaramo nk’ibi bigamije gufasha abatishoboye cyangwa se bakeneye
inkunga ibafasha gukemura bimwe mu bibazo bahura nabyo mu buzima bwa buri
munsi.
Byatumye uyu muhanzi
yumva vuba igitekerezo cya Camilla, yiyemeza guhuza imbaraga na bagenzi be,
bategura iki gitaramo cyabaye ku nshuro ya mbere bise ‘Umutima Charity Music
Concert’, cyari kigamije gufasha uriya mubyeyi.
Uyu mubyeyi yitwa
Bizimana Jean Marie Vianney amaze igihe kinini agize uburwayi bukomeye bwa ‘Parkinson
disease (PD)’ bwagoye umuryango we. Kuko bagiye kumuvuza muri Kenya, no mu
Busuwisi, nyuma y’uko mu Rwanda bari bagerageje bikanga, bikaba ngombwa ko
yoherezwa muri biriya bihugu.
Nyuma yo kwivuriza buri
biriya bihugu, yasabwe Miliyoni 50 Frw kugirango ajye kuvurirwa mu Buhinde. Ni
ibintu byagoye umuryango we kuko amafaranga basabwa ari menshi, binatewe n’uko
hari andi amafaranga batanze bamuvuza hirya no hino.
Camilla ari nawe ufite
umubyeyi urwaye, yagize igitekerezo cyo guhuza na mugenzi we Bryan, bategura
igitaramo cyo gushakisha amafaranga yafash umubyeyi we kujya kwivuza mu
Buhinde.
Ni igitekerezo basangije
Kenny Mirasano, bihurirana n’uko yari amaze imyaka ibiri atekereza gukora
ibitaramo nk’ibi bifasha abantu bafite ibibazo bitandukanye.
Umucuranzi wa Gitari,
Bolingo Paccy yatanze ibyishimo muri iki gitaramo cyabaye ku wa Gatanu tariki 6
Nzeri 2024
Itsinda Abutazi Duet
ryigaragaje cyane mu ndirimbo zinyuranye muri iki gitaramo cyihariye

Bryan yisunze indirimbo
zinyuranye yatanze ibyishimo ku bitabiriye iki gitaramo

Umuhanzikazi Neema Rehema
uherutse gushyira hanze Extended Play ye ya mbere

Umuhanzikazi Lee Dia wo
mu itsinda Sea Stars, yigaragaje cyane muri iki gitaramo

Itsinda rya Shauku Band
ryamamaye mu bitaramo binyuranye ryatanze umusanzu waryo muri iki gitaramo

Umucuranzi wa Saxophone,
Sax Water yacuranze muri iki gitaramo yikuye umwambaro wo hejuru

Camilla ufite Papa we
urwaye ukeneye arenga Miliyoni 50 Frw kugirango ajye kwivuza

Otis Kayonga yagaragaje
ubuhanga muri iki gitaramo cyabereye Mundi Center

Dawidi usanzwe ari
umuhanga mu gucuranga ibicurangisho binyuranye

Umuhanzi Kenny Mirasano
yumvise vuba igitekerezo cyo gukora igitaramo nk’iki cyo gufasha umubyeyi
ukeneye ubufasha


