Muri Tibet, abantu batatu bamaze gupfa, mu gihe
abarenga 550 baburiwe irengero. Ntabwo biramenyekana niba iyi mibare mishya
ikomatanye n'abamaze kubarurwa no muri Nepal.
Abakora ubutabazi bakomeje gushakisha abarokotse
ndetse aba bakora ubutabazi bavuga ko bahangayitse cyane, nyuma y’amakuru avuga
ko undi mwuzure ushobora kongera kwibasira aka gace kasenywe n’umwuzure wa
mbere, nkuko umwe mu bategetsi b'umuryango utabara imbabare wa Croix-Rouge
yabibwiye BBC.
Ikiyaga cy’amazi arimo kwiyongera cyavutse hafi
y’umupaka uhuza Ubushinwa na Nepal. Hari impungenge ko amazi ashobora kurenga
inkombe z’icyo kiyaga, agatera undi mwuzure, nkuko bivugwa n’umunyamakuru wa
BBC Laura Bicker ukorera i Beijing.
Abategetsi bo muri ako gace babwiye BBC ko ihirima
ry’urubura runini (cyangwa ‘glacier’) ari ryo ryateje uwo mwuzure ukaze w’igihe
gito.
Amazi menshi yatewe n’uko guhirima (gusenyuka) yanyuze
mu ngo no mu mihanda, asenya byinshi ndetse anangiza inzira y’ingenzi ihuza
Nepal na Tibet.
Buri mwaka, aka gace gasanzwe gasurwa na ba
mukerarugendo babarirwa mu bihumbi za mirongo.
