Ab’inkwakuzi bageze kure amasomo yo gutunganya ingohe 'lashes' muri Gege Lashes Academy

Kwamamaza - 21/07/2026 12:35 PM
Share:

Umwanditsi:

Ab’inkwakuzi bageze kure amasomo yo gutunganya ingohe 'lashes' muri Gege Lashes Academy

Bamwe mu banyeshuri batangiranye n’ishuri rya Gege Lashes Academy barishimira ko mu gihe bamaze biga bahawe ubumenyi bukarishye mu gukora ingohe (Lashes) kandi ko babona ubwo bumenyi bari guhabwa buzabateza imbere.

Hashize igihe kitari gito Gege Lashes isanzwe imenyereweho mu gukora lashes kinyamwuga itangije ishuri rya Gege Lashes Academy ryatangiranye n’abanyeshuri batari bacye bafite umuhate wo kwiteza imbere no kwiga imyuga itandukanye.

Ni ishuri Gege yashinze avuga ko yifuza gufasha urubyiruko kwiteza imbere byumwihariko abakobwa ndetse akaba azakomeza gushyira itafari ku iterambere ry’urubyiruko.

Yagize ati: “Nyuma yo kubona ko uyu mwuga wo gukora lashes Ushobora gutunga umuntu, natekereje ku rubyiruko bagenzi bange b’abakobwa mpitamo kubungura ubumenyi kandi iyi gahunda nzayikomeza.”

Gege uheruka kwiga Master class ya lashes mu gihugu cya Nigeria, avuga ko ubu ashyize imbere gufasha abakobwa bagenzi be akaba ariyo mpamvu abanyeshuri bari kwiga ari ab’igitsina gore.

Uretse kuba yarakoze ibishoboka byose ngo agire itafari ashyira ku iterambere ry’abandi bakobwa, abanyeshuri biga muri Gege Lashes Academy barashima cyane Gege kubwo igitekerezo cyo gushinga ishuri ndetse no kubigisha neza.

Uretse n’ibyo, barishimira ko muri iri shuri babona ibikoresho byose bisabwa ku buryo mu myigire yabo baba bafite byose bikenewe dore ko muri Gege Lashes Supply bacuruza bakanaranguza ibikoresho bya lashes.

Amasomo arakomeje muri Gege Lashes Academy, gucuruza ku biranguzo ibikoresho bya lashes nabyo ni umwihariko wabo iminsi yose ariko byumwihariko hakaba n’abakozi b’inzobere bize neza ibyo gukora lashes baba bategereje abakiriya yaba kubasanga mu rugo cyangwa se kubakorera baje ku kazi.

Gege Lashes Lounge bakorera Remera ku Gisimeti mu Ikaze House, Floor ya gatanu ugisohoka muri elevator uhita ubona icyapa ariko wanahamagara kuri +250788822851 bakagufasha. 

Ab'inkwakuzi bageze kure amasomo yo gukora lashes muri Gege Lashes Academy

Abanyeshuri biga muri Gege Lashes Academy bamaze kugira ubumenyi buhambaye mu gukora lashes ndetse bakaba bashimira umwarimu wabo Gege ubigishanya ubuhanga buhambaye

Gege avuga ko impamvu yo gushinga ishuri rya Gege Lashes Academy kubwo gushaka gufasha abandi bakobwa bagenzi be


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...