Nk’uko ibiro ntaramakuru Reuters byabitangaje ku wa 11 Ukwakira 2026, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bimukira (IOM) ryavuze ko ubwo bwato bwarohamye mu ijoro ryo ku wa 8 rishyira ku wa 9 Ukwakira, hafi ya Guhere, mu majyaruguru y’umujyi wa Obock.
Umuyobozi wa IOM muri Djibouti, Alexandre Coissac, yavuze ko abakozi b’uyu muryango bari gukorana n’inzego z’ibanze mu gutabara abarokotse no kubaha ubufasha bwihutirwa. Ati: “Amakipe yacu ari aho impanuka yabereye, akorana n’inzego z’ibanze mu gutanga ubutabazi bwihutirwa.”
Yongeyeho ko iyi mpanuka igaragaza akaga abimukira bahura na ko mu gushaka amahirwe yo kwiteza imbere.Ati: “Iyi mpanuka itwibutsa mu buryo bukomeye akaga abimukira bahura na ko muri iyi nzira y’urugendo, bashaka amahirwe yo kwiteza imbere mu bukungu.”
Inzego za Djibouti zakomeje ibikorwa byo gushakisha ababuze, mu gihe abarokotse bahabwa ubuvuzi naho imirambo y’abapfuye igategurirwa gushyingurwa.
Intambara n’imibereho mibi bituma abimukira bahunga
Abari mu bwato bari bagamije kugera muri Yemen, bakazakomereza mu bihugu byo mu Kigobe cy’Abarabu gushaka akazi n’imibereho myiza, nubwo icyo gihugu gikomeje kwibasirwa n’intambara.
Reuters yatangaje ko imirwano hagati y’ingabo za Leta ya Yemen zishyigikiwe na Arabiya Sawudite n’umutwe w’Abahouthi ushyigikiwe na Iran ikomeje guteza umutekano muke.IOM yavuze ko abimukira bakomeje gukoresha inzira inyura muri Djibouti, nubwo umutekano muri Yemen no muri Ethiopia ukomeje guhungabana.
Umwe mu bakozi b’uyu muryango yabwiye Reuters ati: “Abantu bakomeje gukoresha iyi nzira nubwo ibihe bikomeje guhinduka muri Ethiopia na Yemen, ariko umubare w’abayikoresha n’icyerekezo bajyamo bishobora guhinduka uko ibintu bigenda bihinduka.”
Raporo ya IOM yakozwe hagati ya tariki ya 20 na 30 Nzeri 2026 igaragaza ko bamwe mu bimukira b’Abanyetiyopiya bahunze kubera imibereho mibi n’amapfa, mu gihe abandi bahunze amakimbirane no guhatirwa kwinjira mu mitwe yitwaje intwaro.
Mu karere ka Tigray, mu majyaruguru ya Ethiopia, imirwano yongeye kubura muri Nzeri 2026. Bamwe mu baturage babwiye Reuters ko inyeshyamba zihatira abasore kwinjira mu mitwe yazo, ariko izo nyeshyamba zahakanye ibyo birego.
IOM ivuga ko inzira y’Iburasirazuba, inyura muri Djibouti igana muri Yemen, irimo ibyago byo kurohama mu nyanja, gucuruzwa no gufatwa uko bishakiye nyuma yo kugera ku butaka.
Mu 2025, abimukira barenga 900 bapfuye cyangwa baburirwa irengero bakoresha iyo nzira, mu gihe umubare w’abayikoresheje wariyongereyeho 18%.
Uyu muryango kandi watangaje ko umubare w’abavuye mu byabo muri Yemen wazamutse ukagera ku 200.000, uvuye ku 76.000 hagati muri Nzeri 2026. Kugeza mu cyumweru kibanziriza itangazo ryawo, abantu barenga 3.700 bari barahunze Yemen bambukira mu nyanja berekeza muri Djibouti.

Abimukira 139 bahitanywe n’ubwato bwarohamye berekeza muri Yemen
