Abihaye Imana bo mu idini rya Buddhism bagera kuri 22 bafatanywe ibiro 110 by’urumogi

Iyobokamana - 28/04/2026 5:10 PM
Share:

Umwanditsi:

Abihaye Imana bo mu idini rya Buddhism bagera kuri 22 bafatanywe ibiro 110 by’urumogi

Ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Colombo hafatiwe aba-monk 22 bo mu idini ry’Ababuda, nyuma y’uko inzego za gasutamo zibasanganye ibiro 110 by’urumogi bari bahishe mu mizigo yabo.

“Abamonki” bo muri Sri Lanka ni abihaye Imana bo mu idini rya Buddhism. Ni abantu baretse ubuzima busanzwe nk’akazi, gushaka amafaranga no kubana n’imiryango nk’abandi, bakiyegurira: gusenga, kwiga no kwigisha inyigisho za Buddha, kubaho mu buzima bworoheje kandi butagira ibintu byinshi by’isi, kubahiriza amategeko yihariye y’abihaye Imana (discipline).

Muri Sri Lanka, Buddhism ni idini rikomeye cyane, kandi aba-monk (bakunze kwitwa Bhikkhu) bafite uruhare runini mu buzima bw’umuco n’imyemerere y’abaturage. Benshi baba mu ma monasteries (ahantu ho gutura no gusengera) aho bigisha, basenga, kandi bafasha abantu mu myemerere yabo.

Kuri ubu inkuru iri kuvugwa cyane ni Abamonki 22 bafatanywe urumogi. Ibi byabaye ku wa Gatandatu tariki ya 25 Mata 2026, aho aba ba-monk bari bageze mu murwa mukuru wa Sri Lanka bavuye mu gihugu cya Thailand, aho bari bamaze iminsi ine mu kiruhuko bavuga ko cyari cyishyuwe n’umuterankunga utaramenyekana.

Abashinzwe umutekano batangaje ko buri mu-monk yari afite hafi ibiro 5 by’urumogi rwo mu bwoko bwa “Kush,” ruzwiho kugira ubukana bukomeye, rwari ruhishe mu mizigo yabo baruhishe mu dufuka duto cyane twari mu bikapo byabo. Ni udufuka bashizeho mu buryo bw’amayeri akomeye, ku buryo tudapfa kugaragara ko turiho.

Inkuru dukesha ikinyamakuru CBS News ivuga ko, nyuma y’ifungwa ry’aba ba-monk 22, haje no gufatwa undi wa 23 ukekwaho kuba ari we wateguye uru rugendo, n’umupangu wose. Uyu nawe yafatiwe mu gace Colombo, aho bivugwa ko ari we wabwiye bagenzi be ko “utwo dupfunyika ari imari ikomeye”, anapanga uko bazatwambutse nta wurabutswe.

Polisi, ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri Sri Lanka ryatangaje ko ryasanze amafoto n’amashusho kuri telefoni z’aba ba-monk, abagaragaza bari mu kiruhuko bambaye imyenda isanzwe, bishimisha mu buryo budasanzwe ugereranyije n’ubuzima busanzwe bw’abiyeguriye idini.

Ku Cyumweru tariki ya 26 Mata 2026, aba ba-monk bagejejwe imbere y’urukiko, maze rutegeka ko bafungwa iminsi irindwi y’agateganyo kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse.

Nubwo bafatanywe ibiyobyabwenge byinshi, polisi yatangaje ko hari impungenge z’uko bamwe muri bo bashobora kuba batari bazi neza ibyo batwaye, kuko byari bihishe mu bikoresho by’ishuri n’ibyo kurya bari bazaniye abanyeshuri bayobora.

Ibi byabaye byateye impaka zikomeye muri sosiyete ya Sri Lanka, aho benshi bibaza uburyo abantu beguriye ubuzima bwabo ibikorwa by’idini bashobora kwisanga mu bikorwa nk’ibi, ndetse abanshi bagarutse ku kuba ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge bukoresha amayeri atandukanye.

Abenshi kandi bavuga ko n’abantu bafatwa nk’intangarugero bashobora kugwa mu mitego y’ibyaha, bityo hakenewe ubunyamwuga n’ubushishozi mu guhangana n’ibiyobyabwenge ku rwego mpuzamahanga.

Abihaye Imana bo mu idini rya Buddhism bagera kuri 22 bafatanywe ibiro 110 by’urumogi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...