Ku Cyumweru ikipe ya Nairobi United FC
yo muri shampiyona ya Kenya ikinamo Buregeya Prince na Hakizimana Muhadjiri
yanganyije na Ulinzi Stars 1-1. Muri aba bakinnyi bose b’Abanyarwanda nta
n’umwe wakoreshejwe kuri uyu mukino.
Ku wa Gatanu muri Libya ikipe ya Assabah SC ikinamo
Nsabimana Aimable yatsinze iyitwa Al Dahra kuri penariti 4-2 mu gikombe
cy’igihugu. Ku wa Mbere w’Icyumweru gishize muri iki gihugu kandi ikipe ya Al Soqour ikinamo Rwatubyaye Abdul
yatsinzwe na Al-Ahly Benghazi ibitego 3-0. Uyu myugariro yari yabanje mu kibuga
ndetse nta nubwo yigeze asimbuzwa.
Al Soqour izasubira mu kibuga ikina na Al Borouq FC ku wa Gatatu
muri shampiyona.
Nyuma y’igihe kinini shampiyona yo muri Tunisia
idakinwa, irasubukurwa muri iki Cyumweru aho ES Zarzis ikinamo Nshuti Innocent
izakina na CS Sfaxien ku wa Gatanu mu gihe Olympique de Béja ikinamo Ishimwe
Anicet yo izakina na US Ben Guerdane.
Muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Algeria, ku
wa Kane ikipe ya ES Sétif ikinamo Biramahire Abeddy yanganyije na Paradou
ibitego 2-2.
Uyu rutahizamu w’Umunyarwanda ntabwo yigeze
akoreshwa kuri uyu mukino. Kugeza ubu ES
Sétif iri ku mwanya wa 13 ku rutonde rwa shampiyona.
Ikipe ya Standard de Liège yo mu Bubiligi ikinamo
Hakim Sahabo, ku wa Gatanu yakinnye umukino wa gicuti na Hertha. Iyi kipe ya Sahabo wasubukuye
imyitozo nyuma y’imvune yari yaragize yatsinze ibitego 3-2.
Standard de Liège iri ku mwanya wa 6 ku rutonde rwa
shampiyona mu itsinda irimo izasubira mu kibuga ikina na Royal Charleroi S.C ku
Cyumweru muri shampiyona.
Muri iyi shampiyona kandi Raal La Louvière ikinamo
Samuel Gueulette ikaba iri ku mwanya wa 14 mu itsinda irimo izajya mu kibuga
ejo ku wa Kabiri ikina na Antwerp.
Muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Cyprus, ikipe ya AEL Limmasol ikinamo Imanishimwe Emmanuel Mangwende, ku wa Gatanu yatsinzwe na Omonia ibitego 2-0. Ntabwo uyu myugariro yabanje mu kibuga ariko yari ku ntebe y’abasimbura. Kugeza ubu AEL Limmasol iri ku mwanya wa 7 ku rutonde rwa shampiyona ikaba izasubira mu kibuga ikina na Akritas ku wa Gatandatu.

