Mu minsi ya vuba, umutungo wa Rabiu wazamutseho miliyoni 606 z’amadorali, bituma amafaranga yungutse kuva umwaka wa 2026 watangira agera kuri miliyari 9.53 z’amadorali.
Ibi bivuze ko abura miliyoni 300$ gusa kugira ngo yinjire mu cyiciro cy’abafite umutungo wa miliyari 20$, urugero rumaze kugerwaho n’Umunyafurika umwe gusa, Aliko Dangote, ufite umutungo wa miliyari 36.7 z’amadorali.
Ubwiyongere bw’umutungo wa Rabiu buri mu bintu byatunguye benshi mu rwego rw’ubucuruzi ku isi muri uyu mwaka. Muri Werurwe, umutungo we wazamutseho miliyari 4.47 z’amadorali, uva kuri miliyari 10.7 ugera kuri miliyari 14.6 z’amadorali.
Business Insider Africa yatangaje ko mu ntangiriro za Gicurasi, uyu munyemari yanarenze ku muherwe wo muri Zimbabwe, Johann Rupert, aba uwa kabiri ukize cyane muri Afurika.
Izamuka ry’umutungo wa Rabiu rishingiye cyane ku mikorere myiza y’ibigo bye, by’umwihariko BUA Foods. Raporo y’umwaka wa 2025 yagaragaje ko amafaranga iki kigo cyinjije yiyongereyeho 16%, agera kuri tiriyoni 1.77 z’amanayira (₦).
Ni mu gihe inyungu zigenerwa abanyamigabane (dividend) zazamutseho 115%, zigera kuri ₦28 kuri buri mugabane, ibintu bigaragaza uko isoko ry’iki kigo rikomeje kwaguka ndetse n’inyungu zihamye ku banyamigabane bacyo.
Umwanditsi: Jean Cedrick Kwizera
