Abazakina muri Film nshya UBU N'EJO barimo gutoranywa.

- 11/08/2012 12:00 AM
Share:

Umwanditsi:

Abazakina muri Film nshya UBU N'EJO barimo gutoranywa.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu muri Galleria Bar and Restaurant nibwo hatangijwe ku mugaragaro igikorwa cyo guhitamo abakinnyi bagomba kuzagaragara bakina film yitwa  “UBU N’EJO”.

casting

Muri Majojonjora, buri wese ushaka gukina muri iyi filimi ari kunyura imbere y'abajonjora.

inyarwanda.ltd ari nayo ifite urubuga rwa inyarwanda.com ifatanyije na Braveland films basanzwe bakora filimi zitandukanye batangije umushinga wo gukora filimi nyarwanda ku ikubitiro bakaba bahereye kuri film y’uruhererekane( series) yahawe izina rya “Ubu n’ejo” ndetse kuri ubu hakaba harimo haba igikorwa cya mbere cy’imbanziriza mushinga aho barimo batoranya abakinnyi bagaragaza impano bagomba kuzagaragara muri iyi film izanagaragaramo benshi mu byamamare nyarwanda.

Iki akaba ari igikorwa kitabiriwe n’urubyiruko rutari rucye ndetse n’abakuze dore ko kuva ku isaha ya saa mbiri aba mbere bari bamaze kuhagera ubu ikirimo gukorwa akaba ari ukureba ubushobozi bw’abitabiriye aya majonjora nyuma yo gutanga umwirondoro wabo.

Igikorwa cyo gutoranya abakinnyi bagaragaza ubushobozi bwo kuzakina bagashimisha abanyarwanda muri film Ubu N’ejo kikaba cyiyobowe n’inzobere mu bya cinema baturutse muri  Braveland films nka Habarurema Mustapha, Uwizeye Jimmy Victor, Niyoyita Roger na Rukundo Sadi n’abandi.

jury

Inzobere muri sinema nibo bari guhitamo abakinnyi.

Jury

Uko umuntu ari kwitwara nibyo bimuhesha amahirwe yo kuzagaragara muri iyi filimi.

Tubibutse ko kandi iyi casting itarangirira aha dore ko ku munsi w’ejo aribwo bimwe mu byamamare byifuza kuzagaragara muri iyi film aribwo biteganijwe ko nabo bagomba kwitabira iyi casting mu rwego rwo gukora ibintu by’umwuga.

Muri iki gikorwa cyatangijwe muri iki gitondo kuri Galleria bar and restaurant hagaragaye ibitangazamakuru bitandukanye nka radio Voice of America, Inyarwanda.com, Umuryango.com, Rumalex.com n’ibindi byinshi biri gukurikirana iki gikorwa.

Twabibutsa ko Galleria Bar and Restaurant irimo kuberamo iki gikorwa iherereye mu mujyi wa Kigali rwagati imbere y’ikiciro gikuru cya BCR hafi ya Resitora ya La Classe.

Ibitangazama

Ijwi rya Amerika kimwe mu bitangazamakuru biri gukurikirana iki gikorwa.

Umuryango

Ubuyobozi bw'urubuga rwa umuryango.com nabwo bwaje gukurikirana iki gikorwa.

kwiyandikisha

Hari gufatwa imyirondoro yuzuye y'abashaka gukina muri iyi filimi.

amashusho

Abaje mu majonjora y'abakinnyi bari gufatwa amashusho uko bitwara ngo bizorohe kubahitamo.

abakinnyi

Ingeri zose z'abantu barashaka kujya muri iyi filimi. Uyu mubyeyi yariho abazwa ibibazo na Jury.

abakinnyi

Uyu nawe arashaka kugaragara muri filimi ubu n'Ejo.


Selemani N.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...