Abayobozi bo ku Isi hose bateraniye i Roma mu muhango wo gusezera kuri Papa Francis - AMAFOTO

Imyidagaduro - 27/04/2025 2:29 AM
Share:

Umwanditsi:

Abayobozi bo ku Isi hose bateraniye i Roma mu muhango wo gusezera kuri Papa Francis - AMAFOTO

Abayobozi bakomeye ku Isi hose bitabiriye umuhango wo gushyingura Papa Francis uri kubera i Vatikan nyuma y'uko Papa Francis yitabye Imana ku wa mbere wa Pasika.

Ku wa 26 Mata 2025, muri Saint Peter’s Square i Vatican, hateraniye imbaga y’abantu barenga ibihumbi n’amagana ndetse n’intumwa zirenga 200 zaturutse mu bihugu bitandukanye, mu muhango wo gusezera bwa nyuma kuri Papa Francis.  Misa yo kumusezeraho yayobowe na Kardinali Giovanni Battista Re, yibanze ku gusigasira umurage w’uyu Mupapa wamenyekanye kubera ukwicisha bugufi, kwakira bose no gufasha abatishoboye.

Abayobozi b’Isi bitabiriye

Uyu muhango wahuruje abayobozi b’ibihugu byinshi ndetse n’abantu bakomeye mu nzego zitandukanye. Abagaragaye ni aba bakurikira:

  • Leta Zunze Ubumwe za Amerika: Perezida Donald Trump na Madamu Melania Trump; Joe Biden na Madamu Jill Biden.

  • Ubufaransa: Perezida Emmanuel Macron.

  • Ubwongereza: Minisitiri w’Intebe Sir Keir Starmer na Madamu we, Igikomangoma William.

  • Ukraine: Perezida Volodymyr Zelenskyy na Madamu Olena Zelenska.

  • Argentine: Perezida Javier Milei.

  • Brazil: Perezida Luiz Inácio Lula da Silva na Madamu Rosângela Lula da Silva.

  • Spain: Umwami Felipe VI n’Umwamikazi Letizia.

  • Ubudage: Chancelière Olaf Scholz.

  • Ubutaliyani: Perezida Sergio Mattarella na Minisitiri w’Intebe Giorgia Meloni.

  • Portgual: Perezida Marcelo Rebelo de Sousa.

  • Poland: Perezida Andrzej Duda.

  • Philippines: Perezida Ferdinand Marcos Jr.

  • Kenya: Perezida William Ruto.

  • Ubuhinde: Perezida Droupadi Murmu.

  • Irland: Perezida Michael D. Higgins.

  • Malta: Perezida Miriam Spiteri Debono.

  • Mozambique: Perezida Daniel Chapo.

  • Seychelles: Perezida Wavel Ramkalawan.

  • Zambia: Visi Perezida Philip Mpango.

  • Zimbabwe: Visi Perezida Constantino Chiwenga.

Ibikomangoma, Abami n’Abayobozi b’Amadini

Uretse abayobozi b’ibihugu, ibikomangoma n’abayobozi b’amadini nabo bitabiriye:

  • Ubwongereza: Igikomangoma William.

  • Spain: Umwami Felipe VI n’Umwamikazi Letizia.

  • Danemark: Umwamikazi Mary.

  • U Bubiligi: Umwami Philippe n’Umwamikazi Mathilde.

  • Ubutaliyani: Abagize imiryango yahoze ari iy'ubwami barimo Igikomangoma cya Venice, Duke na Duchess ba Aosta, Duke na Duchess ba Castro, na Duke wa Parma na Piacenza.

  • Abayobozi b’amadini: Kardinali Giovanni Battista Re, Dekani w’Inama ya za Kardinali; Kardinali Michael Czerny, Umuyobozi wa Dikasteri ishinzwe Iterambere Rirambye ry’abantu; Kardinali Marc Ouellet; Patriarika Ignatius Aphrem II w’Abasuriya Orthodox.

Abahagarariye imiryango mpuzamahanga

Abayobozi b’imiryango mpuzamahanga bakomeye nabo bari bitabiriye:

  • Umuryango w’Abibumbye (UN): Umunyamabanga Mukuru António Guterres.

  • Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU): Ursula von der Leyen, Perezida wa Komisiyo y’u Burayi; António Costa, Perezida w’Inama y’Uburayi; Roberta Metsola, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Uburayi.

  • Ishami ryita ku Buzima ku Isi (WHO): Umuyobozi mukuru Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus.

  • Ishami ry’Umurimo ku Isi (ILO): Umuyobozi mukuru Gilbert Houngbo.

  • Ishami ry’Imirimo y’Impunzi (IOM): Umuyobozi mukuru Amy E. Pope.

  • Inama y’Amadini ku Isi (World Council of Churches): Umunyamabanga Mukuru Jerry Pillay; Bishop Heinrich Bedford-Strohm.

Papa Francis, witwaga Jorge Mario Bergoglio, yavukiye muri Argentine mu 1936. Yabaye Papa wa 266 w’Abagatolika guhera mu 2013 kugeza apfuye mu 2025.  Yabaye Papa wa mbere ukomoka muri Amerika y’Epfo no mu muryango w’Abayezuwiti (Jesuit), azwi cyane kubera ibikorwa bye byo gushyira imbere abakene, ubutabera n’ubworoherane.

Nyuma y’umuhango, Papa Francis arashyingurwa mu buryo bworoheje nk’uko yari yarabyifuje, mu Kiliziya ya Basilica ya Santa Maria Maggiore. K iliziya Gatolika ubu iri mu minsi icyenda yo kumwunamira (Novemdiales), mbere yo gutangira inama izatoramo undi Mupapa.

Abayobozi ba Guverinoma n'Ibihugu hirya no hino ku Isi bitabiriye uyu muhango wo gushyingura Papa


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...