Kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Kanama 2026 saa Kumi n'Ebyiri muri Stade Amahoro ni bwo hakinwe umukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2026 yari imaze igihe ibera mu Rwanda.
Uyu mukino warangiye Rayon Sports yari ihagarariye u Rwanda ariyo yegukanye igikombe itsinze ibitego 2-1 bisabye iminota 30 y’inyongera.
Nyuma y’uyu mukino byari ibyishimo byinshi ku bantu batandukanye barimo n’abayobozi ba Rayon.
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire abinyujije kuri X yanditse Ati:“Mwakoze cyane Gikundiro ku bwo gutwara Igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2026, ni intsinzi mwaharaniye kandi mukwiye.”
Turashimira byimazeyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku buyobozi bwe bwiza bureba kure , ku mahoro n'umutekano bituma buri munyarwanda yishyira akizana no kubwo kudahwema guteza imbere siporo.
Turashimira kandi amakipe yose yitabiriye iri rushanwa, abafatanya bikorwa, abafana barenzeee bafite vibes za yose n'abandi bose bagize uruhare mu gutuma iri rushanwa rigenda neza. Dore ngo Umuganura turawusoza mu byishimo”.
Ministiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, yagize abinyujije kuri X yanditse ati “Mwakoze cyane, Rayon Sports. Mwateye ishema u Rwanda. Gikundiro”.
Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique nawe abinyujije kuri X yanditse ati:"Oh Rayooon! Murakoze guha Abanyarwanda Umuganura, muduhesheje ishema twese mugumisha iki gikombe gifite izina twubaha hano iwacu. Mukomereze aho Rayon Sports! Guca ibyuma bizanye n’intsinzi ikomeye."
Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède, Dr. Diane Gashumba usanzwe azwiho gukunda Rayon Sports cyane yanditse ati:“Oooh Rayoooo! Ni uko ni uko Gikundiro! Ni uko Saro ry’ u Rwanda! Muratunejeje! Ishema ku gihugu cyacu! Mbega kuba kure yanyu! Mu Majyaruguru y’Uburayi twari twafashe iry’iburyo none musohoje ubutumwa Rayon Sports.”
Munyangaju Aurore Mimosa wabaye Minisitri wa Siporo kuri ubu akaba ari
Ambasaderi w’u Rwanda muri Luxembourg yanditse ati: “Ubururu bwubahwe!! Mukomereze aho aba-Rayons. Umuganura mwiza.”
Bruce Melodie nawe yagaragaje ko yishimiye kuba Rayon Sports yegukanye igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2026 aho abinyujije ku mbugankoranyambaga yanditse ati:” Abatsinzi.Mwakoze Rayon Sports. Igikombe cya CECAFA Kagame Cup kigumye mu rugo. Mbega urugendo,mbega ibihe.Mwari mubikwiye gikundiro.”

Rayon Sports yashyikirijwe igikombe na Minisitiri w'Intebe,Dr Justin Nsengiyumva

Rayon Sports yashimiwe n'abayobozi batandukanye nyuma yo kwegukana igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2026
