Kera bavugaga amagambo nko “kongera imikorere myiza (efficiency)”, “guha akazi abantu benshi kurenza abakenewe” cyangwa “inzego nyinshi z’ubuyobozi”, ariko ubu hafi ibisobanuro byose byerekeza ku ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI).
Mu byumweru bishize, ibigo bikomeye nka Google, Amazon na Meta, ndetse n’ibindi bito nka Pinterest na Atlassian, byatangaje ko bigiye kugabanya abakozi, bivuga ko AI iri gutuma bashobora gukora byinshi bakoresheje abantu bake.
Umuyobozi wa Meta, Mark Zuckerberg, yavuze ko 2026 izaba umwaka AI izahindura cyane uburyo abantu bakora, kandi koko isosiyete ayoboye yakomeje kugabanya abakozi mu gihe yongera cyane ishoramari muri AI.
Ndetse n’uwahoze ari umuyobozi wa Twitter, Jack Dorsey, uyobora ikigo cya Block, yavuze ko ibikoresho bya AI byahinduye uburyo bwo kubaka no kuyobora ibigo, ku buryo itsinda rito rishobora gukora byinshi kandi neza kurushaho.
Ibi ariko byateje impaka, kuko bamwe bavuga ko aya magambo akoreshwa nk’urwitwazo rwiza rwo gusobanura igabanuka ry’abakozi aho kuvuga impamvu nyazo nk’igabanuka ry’amafaranga cyangwa gushimisha abashoramari.
Abasesenguzi bemeza ko nubwo hari ukuri muri ibyo, hari n’impamvu z’ubukungu zikomeye zituma ibi bibaho. Ibigo nka Amazon, Google, Meta na Microsoft biteganya gushora amafaranga arenga miliyari 650 z’amadolari muri AI mu mwaka umwe.
Kugira ngo bigabanye igitutu cy’ayo mafaranga menshi, bimwe mu byo bikora ni ukugabanya abakozi kuko ari ho bakoresha amafaranga menshi.
BBC itangaza ko nubwo AI iri gutuma akazi kamwe gakorwa n’abantu bake, si yo mpamvu yonyine iri inyuma y’iri gabanuka.
Ni ihuriro ry’iterambere ry’ikoranabuhanga n’inyungu z’ubucuruzi, aho ibigo bishaka kugabanya ibiciro no kongera inyungu mu gihe bishora amafaranga menshi mu ikoranabuhanga rishya.
Ibi byose bigaragaza ko isi y’akazi iri guhinduka vuba, kandi ko AI igiye kugira uruhare runini mu buryo abantu bakora ndetse n’umubare w’abakozi bazakenerwa mu gihe kizaza.
